sport

Zimwe mu mpamvu zihishe inyuma y’ihagarikwa ry’amasezerano ya Azam TV na FERWAFA?

Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA, yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Muri Kanama 2015 ni bwo Azam TV yatangiye kwerekana shampiyona yo mu Rwanda

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara mu gihe nta gishya cyava mu biganiro biri guhuza impande zombi.

Iti “Turabasaba rero kwitegura izo mpinduka muri shampiyona yacu ‘Rwanda Premier League’ ya 2019/20 kuko mu gihe nta gihindutse inkunga mwagenerwaga ivuye kuri uwo muterankunga izahita ihagarara.”

“Ibizava mu biganiro bikomeje hagati ya Komite Nyobozi ya FERWAFA na AZAM MEDIA Ltd muzabimenyeshwa mu minsi ya vuba.”

Azam TV yari isanzwe igenera buri kipe miliyoni 10 Frw atangwa mu byiciro bibiri mu mwaka w’imikino.

Iyi sosiyete itangaje ko igiye gusesa amasezerano yari ifitanye na FERWAFA mu gihe yari isigaje umwaka umwe ndetse iyi baruwa isohotse mu nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko shampiyona y’u Rwanda itagitangiye tariki ya 13 Nzeri, ahubwo yimuriwe tariki ya 4 Ukwakira kubera imikino y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Azam TV yaguze shampiyona y’u Rwanda guhera mu 2015, ishoramo akabakaba miliyoni $2,35 mu gihe cy’imyaka itanu, aho kuri ubu yari igiye kwinjira mu mu mwaka wa nyuma w’amasezerano yagiranye na Ferwafa.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

Mu Ukuboza 2017 na bwo iyi Sosiyete ya AZAM TV yahagaritse kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, kubera kutumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ngingo zitandukanye, zirimo uko FERWAFA ipanga imikino ya shampiyona.

Ibiganiro byahuje impande zombi byarangiye zumvikanye, iyi shampiyona yongera kwerekanwa kimwe n’andi marushanwa arimo Igikombe cy’Intwari n’Igikombe cy’Amahoro.

Kuki Azam TV yahagaritse amasezerano na FERWAFA

Ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo muri Nzeri 2018, perezida wa FERWAFA, Rdt. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene yatangaje ko amasezerano Azam yagiranye FERWAFA hari byinshi bidasobanutse bigomba guhindurwamo.

Nk’aho ku bibuga Azam TV yari ifite uburenganzira bungana 100%, ikaba yaragiye igongana n’amakipe iyabuza kwamamaza kandi yakiriye imikino, ibi byakunze kuba cyane kuri Rayon Sports.

Aha kandi yanavugaga ko nka Rayon Sports itemerewe kuzana umuterankunga wa yo Skol ku bibuga ngo acuruze ibyo kunywa kuko Azam TV itemera ibisindisha.

Yemeje ko muri aya masezerano na FERWAFA igomba kugira umwanya wo kwamamazaho ku bibuga.

Ibi byaje gutuma aya masezerano asubirwamo, gusa imyanzuro yavuyemo niyo Azam TV itishimiye ndetse inahitamo kuba yahagarika gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Hillywood yemeza ko ubuyobozi bwa Azam butishimiye na gato imyanzuro yavuye mu nama bagiranye na FERWAFA mu Kwakira 2018 aho muri bwa burenganzira 100% bwo kwamamaza ku kibuga yasigaranye 60% gusa.

Iyi nama yavuyemo imyanzuro ikurikira:

1.Uburenganzira bwo kuba yitirirwa shampiyona(Title Right Holder) 30%
2.Kuba ari yo ifite uburenganzira bwo kwerekana shampiyona(Broadcasting right holder) 30%
3.FERWAFA ikagira 20%
4.Ikipe yakiriye(Host Club) 20%

FERWAFA kandi ikaba yaranagaragaje ko itemera kuba Azam TV nk’umuterankunga wa shampiyona ivuga ko itemera kwamamaza cyangwa gukorana n’amakipe aterwa inkunga n’inganda zikora ibisindisha nk’inzoga n’itabi.

Muri iyi nama kandi niho hari havuye umwanzuro ko buri kipe ikina muri Azam Rwanda Premier League igomba kwambara logo ya ARPL ku kuboko kw’ibumoso.

Ni nabwo kumugaragaro yemerewe ko ifite uburenganzira bwo kwerekana andi marushanwa ategurwa na FERWAFA, nk’igikombe cy’Amahoro, Super Cup n’andi.

Gusa nk’uko ibaruwa yandikiwe amakipe abivuga, ni uko ibiganiro na FERWAFA bigikomeje bishoboka ko hari igihe impande zombi zishobora kumvikana.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvuga n’ubuyobozi bwa Azam TV ngo butubwire niba ari yo mpamvu batandukanye na FERWAFA ariko ntibyadukundira kuko umuyobozi wayo atabashije kwitaba telefoni.

Ku ruhande rwa FERWAFA n’aho ntibyadukundiye ko tuvugana kuko ari umuvugizi ndetse n’umunyamabanga telefoni zabo ntizari ku murongo.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top