amakuru y'ibyamamare

Zari ukunda guhisha igihe yavukiye byamenyekanye benshi bagwa mu kantu yibasira bamwe

Zari Hassan bakunze kwita the Boss Lady kubera amafanga menshi atunze, ari mu bagore bahisha imyaka ye y’amavukjo aho aba ashaka kugaragaza ko akiri muto cyane kubera itoto ahorana.

Related image

Amakuru akomeza gucaracara  Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakwirakwijwe amafoto ya pasiporo ya Zarinah Hassan [Zari], biteza urujijo kubera ko imyaka iriho itandukanye n’iyari isanzwe izwi ko uyu mugore afite.

Nk’uko Pasiporo ya Zari yashyizwe hanze ibigaragaza ko yavutse mu 1978, mu gihe we akunze kuvuga ko yavutse mu 1981  rimwe na rimwe akavugaako ari muri 1983 .

Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza kuba mwiza kubarusha.

Related image

Ati “Buri wese ari gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya pasiporo yanjye yerekana ko navutse mu 1978, byari ukugira ngo mbone ubwenegihugu ariko navutse ku wa 23 Nzeri 1980. Mwese muranyanga kubera ko muri hasi, ndacyari mwiza n’ubwo mushaka kumpa imyaka 50. N’igihe nzaba mfite 100 nzaba mwiza kubarusha.”

Uyu mugore w’abana batanu yabihakanye, avuga ko yayihinduje akabeshya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwo muri Afurika y’Epfo.

Zari Hassan  ubu atuye muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutandukana n’icyamamare muri muzika , Diamond Pkatnumz aho bafitanye abana 2 , Tiffah na Ninah n’abandi 3 yabyaranye na Ivan Ssemwaga

To Top