Udushya

Yavuye muri Afurika y’Epfo n’amaguru ajya mu Misiri kureba imikino ya CAF ahita atangaza akari ku mutima

 Burya amahitamo ya muntu agendana n’ikifuzo cye , umutima hari igihe ugukomanga ukumva ushaka kubona ikintu runaka byanze bikunze bitewe n’uburyo ugikunda. Umusore witwa Alvin Zhakata  kubera gukunda imikino byatumye ava muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Tawn ajya mu Misiri kureba igikombe  cy’Afurika kiri kubera mu Misiri i Cairo.

Zkakata wambaye ingofero yatunguye benshi

Uyu musore amagambo ye byihuse akigera I Cairo yagize ati  “N’ubwo napfa uyu munsi, ntacyo nakwicuza. Nzapfana umutima ukeye”.

Ku wa Gatau tariki ya 10 Nyakanga saa 15:00 ni bwo Zhakata yari asesekaye mu Misiri, amasaha atandatu mbere y’uko Afurika y’Epfo na Nigeria zihurira mu mukino wa ¼.

Igihugu cye cy’amavuko Zimbabwe, cyasezerewe atararenga umupaka wa Ethiopie na Sudani mu gihe ikipe ye ya kabiri muri iri rushanwa, Afurika y’Epfo, yasezerewe ku munsi yagereyeho m Misiri, ariko ntibyamubujije kugira ibyishimo byinshi nyuma yo gusoza urugendo yakoze mu gihe cy’iminsi 50.

Zakata yatangiriye urugendo rwe mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo ari kumwe na mugenzi we wo muri iki gihugu, Botha Msila.

Nyuma y’uko bombi bagowe no kurenga umupaka wa Kenya bajya muri Ethiopie, Botha yacitse intege, Zhakata akomeza urugendo rwe. Uyu mugenzi we, yateze indege ajya mu Misiri.

Ati”Naribwiye nti ngomba gukomeza nta mpamvu yo gucika intege kuko nashakaga ibyishimo, numvaga mbikeneye, nshyiramo imbaraga. Nashakaga kugera ku nzozi zanjye. Nategerejeyo iminsi itatu aba aribwo mbona visa.”

“Birumvikana, ntabwo byanshimishije gusanga Zimbabwe yanjye yarasezerewe, ariko icyari kumbabaza cyane ni uko nari gutezuka ku ntego nihaye.”

Urugendo rwe yarutangiye tariki ya 21 Gicurasi mu Mujyi wa Cape Town, aca muri Zambia, Tanzania, Kenya, Ethiopia na Sudani mbere y’uko agera mu Misiri.

Uyu musore yagowe no kubona ibyangombwa bimwemerera kujya muri Ethiopie ndetse no mu Misiri ubwo yari avuye muri Sudani.

Ati’’ Ubwo nageraga muri Ethiopie hari ikibazo cya internet. No muri Sudani naho hari abantu benshi bigaragambya kandi nabwo internet yaho ntiyakoraga. Byari bikomeye ariko byansabye kwihangana gukomeye no kwizera Imana kandi ndishimye kuba ndi hano.”

“Ntewe ishema n’ibyo ngezeho. Nakoze ibintu undi muntu atatinyutse gukora. Mbonye amahirwe nabyongera.”

Uyu musore avuga ko hagati ya Ethiopie na Sudani yahamaze iminsi 20 ndetse ngo isomo yakuye muri uru rugendo ni uko nagera iwabo i Harare, azatangira kwiga Igiswahili n’Icyarabu kuko izi ndimi zamugoye ubwo yari mu nzira.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Alvin Zhakata yahuye na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad amushimira ubwitange yagize bwo gukora urugendo rw’iminsi 50 n’amaguru, aho yavuze ko yagaragarije urukundo rukomeye umupira wa Afurika.

Perezida wa caf Yashimiye uytu musore Zhakata

Perezida wa CAF yemereye uyu musore itike yo mu myanya y’icyubahiro ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa uzahuza Sénégal na Algérie kuri uyu wa Gatanu ndetse azanahabwa itike y’indege imusubiza muri Zimbabwe ubwo iri rushanwa rizaba rirangiye.

Zhakata yashimiye cyane umunyamakuru w’umunya-Nigeria Osasu Obayiuwana ukorera BBC, wamukozeho inkuru agatuma amenyekana ndetse akagera aho ahura na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yahaye uyu musore itike ya VIP ku mukino wa nyuma wa CAN 2019

To Top