Amakuru

Wa mwarimu wafashwe asambanya abana 3 b’abakobwa icyarimwe abashukishije amafanga 250frw hari icyo abaturage bamusabira

Ni kenshi uzasanga hari imico ivugwa mu Barimu  , igitangaje ni uko Umwarimu witwa Moshood Abdul, ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ogijo gaherereye muri Leta ya Ogun,yafashwe ari gusambanyiriza mu ishuli abanyeshuli be 3 b’abakobwa,yashukishije amafaranga y’u Rwanda 250 FRW.

Kuwa Mbere taliki ya 01 Nyakanga 2019,nibwo uyu mwarimu yafatiwe mu ishuli ari gusambanya aba banyashuli be ahita atabwa muri yombi.

The Nation yatangaje ko uyu mwarimu yafashwe nyuma y’aho umugabo watambukaga inyuma y’ishuli uyu mwarimu yasambanyirizagamo aba banyeshuli yumva bari gutaka cyane niko kwinjira agiye kubatabara asanga uyu mwarimu abamereye nabi.

Polisi yo muri aka gace yagize iti “Abo banyeshuli 3 ntabwo barengeje imyaka 10 ndetse bose bigaga mu mashuli abanza.Uwo mwarimu yemeye ko yari asanzwe asambanyiriza aba bana mu ishuli.Yahise atabwa muri yombi.

Abaturage  bavuga ko nimba uyu mwarimu atari ubwambere akoze aya amahano akwiye gufungwa burundu ntibazongere ku mubona ukundi.

To Top