amakuru y'ibyamamare

Wa mukobwa werekanye uburanga bwe mu kibuga yahuye n’akaga ubwo yongeraga gushaka kubwerekana ubwo Peru yakinaga na Brazil (AMAFOTO)

Ni nyuma y’amafoto yacicibikanye hirya no hino ku Isi y’Umurusiyakazi witwa Kinsey Wolanski uheruka kuvugwa cyane mu binyamakuru ubwo yirukaga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yambaye ubusa,ubu yatawe muri Gereza ubwo yageragezaga  kongera kwirukanka  ku mukino wa nyuma wa Copa America 2019 wahuje Brazil na Peru,ahita ajyanwa muri gereza.

Kuri iki cyumweru, Kinsey Wolanski yari yapanze kwinjira mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Copa America wahuje Brazil na Peru,ahagarikwa atarabasha kwinjira,byatumye abapolisi bahita bamujyana kumufunga.

Wolanski wari kumwe n’umukunzi we muri stade I Rio de Janeiro,yashatse kongera kwamamaza cyane urubuga rwabo rwa filimi z’urukozasoni,akomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano 20 barimo uwamukubise umutego yikubita hasi ahita amwambika amapingu.

Wolanski wirutse mu kibuga kuri final ya...
Wolanski Ubwo aheruka kwiruka mu kibuga

Abinyujije kuri Instagram Wolanski yagize ati “Twerekekeje muri Brazil twambaye mu buryo budasanzwe,twicara mu myanya yacu ariko kwamamaza Vitaly ntibyakunze kuko abashinzwe umutekano 20 baradufunga.Ubu twamaze kurekurwa,turi kurya ubuzima muri Brazil.”

Image result for wolanski

Wolanski n’umukunzi we Vitaly Zdorovetskiy bafunzwe bombi bagiye kwinjira mu kibuga bambaye ubusantibyabahira.Aba bombi bashakaga kwinjira mu kibuga mu mukino Brazil yatsinzemo Peru 3-1 ku mukino wa nyuma wa Copa America 2019.

To Top