Video

Video:G Bruce mu yindi ndirimbo nshya y’ubukwe “Njye nawe”agaragayemo Yakoze Ubukwe bwiza.

Nkuko umucuruzi w’imyambaro iyo igihe cy’imvura cyegereje arangura imipira cyangwa amakoti menshi acungana nuko yazabigurisha mu gihe imvura yaguye kuko haba hazakonje cyane abantu bagacyenera kwifubika,ni nako umuhanzi mubyo akora byose agomba kumenya ibihe abantu runaka barimo cyangwa bagiye kwinjiramo ubundi akabibyaza umusaruro akora Indirimbo zijyanye nibyo bihe kugirango nacyenerwa azabashe gutanga ubutumwa abinyujije mu bihangano bye cyangwa abantu bazumve Indirimbo ze.

Mfuranzima Bruce wiyise G Bruce nk’izina ry’Ubuhanzi ni umusore uzwiho kugira Impano y’ijwi rikurura abantu benshi muri kino gihugu. Muri iyi minsi ari gushyira ingufu mu gukora Indirimbo zijyanye n’ubukwe cyane kurusha izindi ndirimbo zitari iz’ubukwe, kuri we ngo impamvu ari gukora cyane indirimbo nkiz,nuko igihe tugezemo tugeze hagati mu mwaka mu mezi aho usanga abantu benshi baba bafite ubukwe bwinshi butandukanye,rero G bruce na we arikwibanda mu ndirimbo z’ubukwe kugirango Indirimbo ze zifashe abo baba bakoze ubukwe kuryoherwa nibirori byabo.

Si iyo mpamvu yonyine indirimbo arigukora ari ukugirango zijye zicurangwa mu bukwe buri kuba muri iyi minsi Gusa ,ahubwo indi mpamvu itari kure yiya mbere buri wese yahita ayumva,ni ukugirango na none izi ndirimbo ari kuririmba muri aya mezi turimo nandi tugiye kwinjramo nko mu mpeshyi igihe usanga ubukwe bwinshi butandukanye bucicikana urugo kurundi, ni no kureba ndetse no gutekereza ukuntu ubwo bukwe yabubyaza umusaruro agatumirwa muri ubwo bukwe akaba yabaririmbira indirimbo ze ari nako abisaruramo agafaranga gatubutse.

G Bruce avuga ko ubu ari kugenda atumirwa mu bukwe butandukanye akabaririmbira izo ndirimbo zijyanye n’ubukwe,abatibariye ibirori bakishima bakanezerwa binyuze mu butumwa bwiza bari gusanga muri izo ndirimbo.

Tugarutse ku ndirimbo nshya yashize hanze yise “Njye nawe” nayo ni Indirimbo y’ubukwe irimo ubutumwa bwihariye ku bantu barushinze,aho G bruce muri iyi ndirimbo agaragara yakoze ubukwe n’umukobwa abantu babwitabiriye bishimye kandi ubona banejejwe ni gikorwa cy’umuvandimwe wabo yakoze nkuko mu bukwe ubwaribwo bwose bigenda.

Tugarutse kuri amwe mu mugambo ari muri iyi ndirimbo twavuga nkaho mu nyikirizo yayo G bruce avuga ngo “Reka twubake urugo mumy Tubyarane abana tubarere mu rukundo tuzasaze turi kumwe kuko ni wowe mpisemo…ubu mpisemo wowe niwowe mpisemo[…]”

Arakomeza ahandi ati: “mugore mwiza mama w’abana banjye gukundwa nawe ni umugisha kugushaka ni amahirwe [….]. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ngaga muri Amazing Records.

Reba Indirimbo “Njye nawe”By G bruce HANO

Ushaka ko tugufasha kumenyekanisha impano yawe Twandikire kuri WhatsApp number yacu +250726714701 cyangwa uduhamagare kuri+250786316978.

To Top