amakuru y'ibyamamare

Video: Umuraperi N Tziyo Ukataje Mu Kugeza umuziki we Kure heza,Yamaze Gushyira Hanze Indirimbo nshya arikumwe na Bulldogg ndetse na Mc Tino “Better than them”

Mu buzima bwa buri munsi umuntu ahora yifuza kuva ku rwego rumwe akagera kurundi rwego Kugira ngo akabye inzozi ze. Akenshi ibi kubigeraho bisaba gukora cyane bikaba byiza iyo ibintu umuntu akora abifitemo impano. Kuri ubu no mu muziki naho Umuhanzi ukizamuka iyo afite Impano akagira n’amafaranga biri mu bintu bituma amenyekana mu buryo bworoshye kuko akora indirimbo mu buryo bw’amajwi akanongeraho amashusho yayo ibintu abakunda umuziki bakunda.

Ikindi akora indirimbo akaba yayifatanya n’abahanzi bakomeye bamutanze mu muziki bamurusha izina kugirango bamufashe kuzamura izina rye ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye binyuze ku bafana abo bahanzi bamaze kubaka izina baba bafite kubera ko bahita bifuza ko kumenya ese uwo muhanzi wakoranye nabasitari bacu ni muntu ki? Ibyo bikarangira bamumenye(upcoming artsist) bakanamushigikira iyo bamaze kumva ko ashoboye.

Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho inkuru ijyanye n’umuhanzi ukizamuka mu ruhando rwe rwa muzika witwa N tziyo GODMember ukorera Umuziki we mu Karere ka Rubavu,aho ubu yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye muri kino gihugu cyacu aribo umuraperi Bulldogg wamamanye mu Itsinda rya Tough Gang ndetse n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda rya TTB Mc Tino.

Ku bantu batazi neza uyu musore N Tziyo, amazina Ye yiswe na babyeyi ni NIYONGABO Theophile akaba ari umuhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu.Izina ry’ubuhanzi Ni N Tziyo Aka GodMember N Tziyo izina risobanura amazina Ye yiswe n’ababyeyi aho muri rusange, rivuga ngo N=NIYONGABO, T= Theophile( Inshutu y’imana) Z=Zaburi , i=In, y=your na o=Opinion.

Umuraperi N Tziyo ukunda kwifunga (kwambara) Gutya imikufi myinshi mu ijosi

Uyu muraperi yatangiye umuziki we muri 2013,nibwo yinjiye muri sitidiyo bwa mbere, akora indirimbo ayita NDI MU MUPAKA ,kuva icyo gihe kugeza ubu akaba amaze kugira indirimbo 15.

Muri izo ndirimbo zose, Indirimbo avuga ko yatumye amenyekana yitwa Umubwiriza mushya yakozwe Na producer Captain P , Indirimbo ze zindi zizwi cyane twababwira harimo nk’iyitwa, NDI MUMUPAKA yahereyeho, NIKO NAJE, IMPINDUKA PART2,NI MUBIREKE, IKIBI, INAHA, REMBERA, UMUBWIRIZA MUSHYA.

Muri izo ndirimbo zose afite izo avuga ko wabona kuri YOUTUBE ni UZI Umwana,Ndomugurana(KIGOYI LANGUAGE), Sodomoloz ndetse na BETTER THAN THEM yakoranye na BullDogg ndetse na MC TINO.

Nyuma yo kubagezaho mu ncamake urugendo rw’amazika rw’uyu musore N Tziyo,reka none tugaruke ku ndirimbo ye nshya afite yitwa Better than them , Indirimbo yafatanyije n’abahanzi bakomeye bamaze Kugira ridafitwe na buri wese muri kino gihugu cyacu aribo:Umuraperi uzwi ukunzwe cyane Bulldogg ndetse na Mc akaba n’umuhanzi wahoze mu itsinda rya TTB Mc Tino.

Nkuko N Tziyo yabidutangarije Indirimbo yayise Better than them kugirango ngo asobanure ko we nabo bayifatanyije hari abantu baruta. Ko N Tziyo, Bulldogg na Mc tino ari beza kurusha abo bandi bantu. Impamvu babona Baruta abo bantu nuko ibyobakora bo babanza kubiragiza Imana.

N Tziyo ngo impamvu iyi ndirimbo yayifatinyije na BullDogg ndetse na Mc tino nuko aribo bamubaye hafi kandi Bahora mugira inama zitandukanye mu rugendo rw’umuziki we umunsi kuwundi, ikndi nubusanzwe kugeza ubu bakaba ari ncuti ze zisanzwe ibyo akaba yarabyifashije maze agakorana na bo iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo ubundi ngo N Tziyo igitekerezo cyo kuyikora cyamujemo mu Gitaramo cyo gushyira album ya Mc tino igihe na we yari yatumiwe aho abafana bamweretse urukundo ku buryo budasanzwe nuko ahita agira igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo ngo azavugemo uburyo abona iyo uhagarariwe kandi ufite kuhaba Imana muri wowe byose bishoboka.

Indirimbo yanjemo igihe nari nitabiriye igitaramo cyo ku launching album ya Mc Tino, nari nahawe ubutumire,aho nabashije kubona urukundo rw’abantu batandukanye ntari niteze bimpa igitekerezo cyo kwishimira no gushimangira ko iyo uhagarariwe kandi ufite kubaha Imana Byose bishoboka kuruta abatabyemera

Impamvu N Tziyo iyi ndirimbo ayikoze agiha akora n’amasusho yayo ngo ni ukugira ashimangire ugukorana ingufu afite muri iyi minsi mu muziki we ndetse no kuzamura urwego rwe rwa muzika nk’umuhanzi ukizamuka.

Icyatumye dukora Iyindirimbo amajwi n’amasusho bikazira rimwe, byari ugushimangira Ibyo twumvikanye kandi no kuzamura urwego rw’umuziki wanjye nka Upcoming(Umuhanzi ukizamuka) ukoranye naba star bamaze kubaka izina hano mu Rwanda, kandi ni intego niyemeje mu rugendo rw’umuziki wanjye

N Tziyo arasaba abakunzi be kumva no kureba iyi ndirimbo bakayisangiza abantu batandukanye,dore ko irimo ubutumwa bwiza aho bagomba kwizera Imana kuko uwizeye imana byose abigeraho.

Abafana banjye nabagenera ubutumwa buvugango: Kwizera bitera kunesha iyo wabanje imbere Imana
mubyo ukora byose

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Producer knox beats mu gihe amashusho yayo atunganwa na Director Spark Prayer

Reba amashusho y’indirimbo”Better than Them” ya N Tziyo ft Bulldogg na Mc Tino

Ushaka ko tugufasha kumenyekanisha impano yawe Twandikire kuri WhatsApp number yacu +250726714701 cyangwa uduhamagare kuri +250786316978.

To Top