music

[VIDEO] Cyusa Ibrahim yashyize hanze “Umwitero”

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu njyana Gakondo, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Umwitero’ yanyujijemo  ubutumwa bwo guhwitura abafata nabi umwitero kandi bazawukenera.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Umwitero’ yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 02 Ukwakira 2019 ikurikira iyo yaherukaga gusohora tariki02 Kamena 2019 yise “Rwanda Nkunda” yagaragaza umwihariko w’ibyiza nyaburanga ndetse n’aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Cyusa Ibrahim yavuze ko yanditse indirimbo ‘Umwitero’ bitewe n’uko yabonaga bagenzi be bawufata nabi nyamara ntibatinde kongera kuwukenera!

Ati “Gukora iyi ndirimbo byaje mbonye uko abaririmbyi banjye bapfunyikaga imyenda turangije kuririmba, nkababwira nti ubwo ko mufata nabi iyo myitero ubu ejo ntimuzayikenera; mpita mbihuza n’ubuzima busanzwe.”

Mu buzima busanzwe yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ibijyanye n’icungamutungo ariko arangije yiyegurira ibyo kuririmba injyana gakondo.

Yatangiye umuziki mu 2009, atangirira ku ndirimbo yo kwibuka yitwa “Mbwire nde” yakoranye na Mani Martin, nyuma y’aho yakoze iyitwa “Izihirwe” yari aherutse gukora iyo yise ‘Migabo’ ivuga ku butwari bwa Perezida Kagame.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga.

Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi Paul Van Haver uzwi nka “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.

To Top