Amakuru

Uwase Cadette nyuma yo kuribwa arenga miliyoni 30 na Sano ubu ari mu bitaro.[AMAFOTO]

Meddy yararirimbye ati “Urambabaza nkabura uko mbivuga…ukantenguha nkabaho nicuza,” Aya magambo ashobora kuvugwa na Cadette cyangwa se uwahoze (Niko biri) ari umukunzi w’umuhanzi Sano Olivier biteguraga gukora ubukwe kidobya igahita izamo.

Rurashonga wa mugani wa Kitoko Bibarwa! Imyaka itatu yari ishize umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier yunze ubumwe n’umukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uwera Carine [Cadette] wakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda ariko bakaba baribarahuriye kuri murandasi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uburyohe bw’urukundo rw’aba bombi barwerekaniye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mitoma bagiye baherekeresha amafoto yahishuraga ibihe by’umunezero. Urukundo rwabo rwashyigikiwe n’imiryango yombi, basinyira imbere ya Gitifu ko bashaka kubana byemewe n’amategeko.

Imyaka itatu bari bamaranye bayishyizeho akadomo. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier ashinja ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza.

Nkuko amakuru agera kuri Hillywood.rw arahamya neza ko uyu mukobwa ubu ubuzima bwa Cadette buri ahabi dore ko ari mubitaro muri Leta Zumze Ubumwe z’Amerika, aho bivugwako arembye cyane kubera ikibazocy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse no gutera k’umutima cyane.

Abari hafi y’umwana w’umukobwa usa nuwataye umutwe nyuma yahoo abnenzwe kumonota wa nyuma hakiyongeraho n’amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 30 z’amanyarwanda yariwe n’uyu musore Sano usanzwe aririmba indirimbo zo gushimisha Imana, byatumye uyu mukobwa asa nuwahungabanye, dore ko n’inshuti ze zimuri hafi zihamya neza ko muganga uri kumukurikiraniura hafi by’umwihariko yavuze koiki kibazo cye gikomeye cyane.

Yavuze neza ko byaturutse kukavuyo kenshi ko mumutwe, gutekereza cyane ndetse no guhungabana biturutse ku mitekerereze irengeje urugero.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top