Football

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye Ballon d’Or ruyobowe na Ronaldo!

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019,ikinyamakuru France Football cyashyize hanze abakinnyi 30 bazatoranywamo uzegukana Ballon d’or ya 2019 barimo nk’ibisanzwe Messi na Cristiano Ronaldo bayifite inshuro 5 bose.

Cristiano Ronaldo, Messi na Virgil Van Dijk baheruka guhanganira FIFA the Best bayoboye uru rutonde rw’abakinnyi 30 bazavamo uwegukana iki gikombe gitangwa n’iki kinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa.

Abakinnyi 6 bakina muri Liverpool baje muri uru rutonde barimo Mane,Van Dijk,Wijnardum,Roberto Firmino,Salah na Trent Alexander-Arnold biyongera ku bandi bakina muri Premier League barimo Sergio Aguero, Bernardo Silva na Pierre-Emerick Aubameyang.

France Football yasohoye 20 ba mbere ariko igomba gushyira hanze abandi 10 barimo Messi,Van Dijk n’abandi.

Urutonde rw’Abakinnyi 20 basohotse mbere:

Cristiano Ronaldo – Juventus

Sadio Mane – Liverpool

Sergio Aguero – Manchester City

Frenkie de Jong – Ajax/ Barcelona

Hugo Lloris – Tottenham

Dusan Tadic – Ajax

Kylian Mbappe – PSG

Trent Alexander-Arnold – Liverpool

Donny van de Beek – Ajax

Pierre-Emerick Aubameyang – Arsenal

Marc-Andre Ter-Stegen – Barcelona

Alisson – Liverpool

Matthijs de Ligt – Juventus

Karim Benzema – Real Madrid

Georginio Wijnaldum – Liverpool

Virgil van Dijk – Liverpool

Bernardo Silva – Manchester City

Heung-min Son – Tottenham Hotspur

Robert Lewandowski – Bayern Munich

Roberto Firmino – Liverpool

To Top