Amakuru

Urubanza Rwa Jean Bosco Ntaganda uregwa ibyaha 13 birimo guhohotera abagore bikabije rurasomwa uyu munsi

Jean Bosco Ntaganda ni umwe mu bantu  bari gukurikiranwaho ibyaha byinshi muri Congo.Kuri uyu wa Mbere taliki 08, Nyakanga 2019 Gen. Jean Bosco Ntaganda ushinjwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ko ibyaha by’intambara muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo arasomerwa uyu munsi.

Urukiko ruratangaza umwanzuro warwo wemeza ko rwasanze Ntaganda ahamwa n’ibyaha ashinjwa cyangwa niba rwarasanze ibyo ubushinjacyaha bwa ruriya rukiko bwatangaga nk’impamvu zikomeye zatuma ahanwa nta shingiro bifite bityo agirwe umwere.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Chipreport,gitangazako Jean Bosco Ntaganda yahoze ayobora ishami rya gisirikare ry’umutwe wiyise Front Patriotique pour la Libération du Congo (FPLC) aregwa ibyaha 13 birimo ubwicanyi, kugerageza kwica, gufata ku ngufu abagore, gukoresha abasivili ubucakara bushingiye ku bitsina, gusahura, gukura abasivili mu byabo, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi by’agaciro bikomwe, kwangiza umutungo w’uwo muhanganye ku rugamba, guhatira abana kujya ku rugamba n’ibindi.

Ntaganda yatangiye kuburanishwa taliki 02 Nzeri, 2015 kugeza taliki 30, Kanama 2018.

Muri 2013 Ntaganda yahungiye mu Rwanda kubera kotswa igitutu n’urugamba. Yageze mu Rwanda yaka ubuhungiro muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko nyuma aza gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Urukiko rwumvise abatangabuhamya bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha 80, rwumva n’abandi 19 bo ku ruhande rwunganira uregwa.

To Top