amakuru y'ibyamamare

Umva umusore Nina yifuza wamubera umukunzi nibyo mukuru we avuga mu kuba Nina nta mukunzi arabona

Umuhanzikazi  Muhoza Fatuma wamamaye nka Nina  ni umwe mu banyempano  bakunzwe hano mu Rwanda, Nina abarizwa mu itsinda ry’abakobwa 2 rya “Charly na Nina”,ubu atangazako atarabona umukunzi ariko akomeje gusenga cyane ngo amubone.

Image result for umuhanzikazi Nina

Ni nyuma y’  Ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye ku myaka yagize ibanga  byabereye mu mujyi wa Kigali Nina yari yatumiye inshuti ze zirimo izo bahujwe na muzika, inshuti ze mu buzima busanzwe ndetse n’abo mu muryango we barimo abavandimwe be, kimwe n’umubyeyi we. Ariko kandi hari hanitabiriye abahanzi banyuranye b’inshuti z’uyu muhanzikazi barimo Uncle Austin, Bruce Melody, Dj Marnaud, Dj Pius na Amalon.

Nina aganira n’itangazamakuru  yabajijwe ikibazo cyo kuba yikatanye umutsima ahita aduhishurira ko ari gusenga Imana ngo uyu mwaka ube uwa nyuma yikatana umutsima.

Image result for umuhanzikazi Nina
Charly na Nina

Nina  ati “ndi gusenga cyane umwaka uri imbere ntabwo nzikatana umutsima nkomeje gusenga , ubu ndi single nta mukunzi”. Abajijwe umusore yifuza uko yaba amaze , ati” umusore twakundana  icyo nashingiraho ni ukuba akunda Imana , nta sura yo kuruhu nakwitaho cyangwa ngo abe mugufi cyangwa muremure simbyitaho”.

Mukuru wa Nina muri ibi birori , yavuze ko Nina kuba atarabona umukunzi si ikibazo ahubwo ni isaha y’imana itaragera ngo nigera azamubona kubera Imana.

To Top