Inkuru z'urukundo

Umva Inama za Michelle Obama agira abashakanye cyangwa ababyifuza yakoze mu mitima y’amahanga yose

Iyo uvuze ijambo rigize izina  Barack Obama, amahanga yose yumva umunyamahoro n’uwicisha bugufi wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’America, Obama hamwe n’umufasha we Michelle Obama   ni umwe mu miryango ifatwaho ikitegererezo ku isi uburyp ibanye mu mudendezo.

Michelle Obana na Barack Obama kandi nanone iza mu miryango  yishimiwe cyane ubwo yari ituye muri ’White House’, benshi bakaba babafata nk’urugero rwiza rw’urugo rwiza.
Uyu mugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe umwanya wo gutanga inama ku ngo z’uyu munsi, avuga ibanga rye kugira ngo we na Barack bagire urugo rwiza.

Barack Obama na Michelle Obama

Ati “Urugo ni amahitamo ya buri munsi. Ntabwo dushinga urugo kuko byoroshye, tubikora kuko tubifitiye icyizere. Kuko twizeranye.”

Aya mahitamo yavuze kandi, ngo ahera ku guhitamo uwo muzarushingana ubwe, aho ahamya ko uwo uhitamo agomba kuba uwo mureshya. ati “Dore impamvu ari ngombwa gushakana n’uwo mureshya, kubana n’ubifuriza ko mugera kure mu buzima kimwe na we. Kureshya ntigusuzumirwa ku mutungo ahubwo ku ndangagaciro zanyu mwembi.”

Image result for Barack Obama with his wife

Michelle yagereranyije urugo n’ikipe aho yagereranyije Barack Obama n’umukinnyi bakinira ikipe imwe mu kibuga. Ati “Niba dushaka gutsinda umukino hamwe, agomba kuba akomeye kandi akemera ko nanjye nkomeye. Sinkeneye umukinnyi w’umunyantegenke na we ni uko.”

Image result for Barack Obama with his wife


Michelle na Barack barushinze mu mwaka wa 1992, bakaba barabaye muri ’White House’ guhera ku itariki ya 20 Mutarama, 2009 kugeza ku ya 20 Mutarama, 2017. Bafitanye abana 2 b’abakobwa.

Related image
To Top