amakuru y'ibyamamare

Umva icyo umukinnyi wa Filime Nana avuga ku rukundo rwena Kizito Mihigo

Ni nyuma y’inkuru zavuzwe cyane hirya no hino bivugwa ko Umukobwa   witwa Uwamwezi Nadege  wamamaye ku kazina ka Nana muri Filime Nyarwanda y’uruhererekane ya   City Maid, ko yaba akundana na Kizito Mihigo  ariko yavuzeko bakundana bisanzwe.

 Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko uyu mukobwa ari mu rukundo na Kizito Mihigo, ndetse nyuma yo gufungurwa hari abavuze ko aba bombi bitegura gukora ubukwe.

Aya makuru uyu mukobwa akaba yayateye utwatsi  avuga ko n’ubu we na Kizito ari inshuti ariko nta byo gukundana.

Yagize ati”Kizito ni inshuti yanjye kuva kera n’ubu aracyari inshuti yanjye, tumaze igihe kinini tuziranye ariko ntabwo dukundana.”

Ku kijyanye n’ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Kizito yagize ati”ntabwo ibyo bintu byigeze biba bibaho, ni amakabyankuru ntabwo njyewe mbizi, nta nibyo yigeze ansaba.”

Kizito Mihigo

Nana yahishuye ko afite umukunzi kandi bameranye neza atifuje gutangaza amazina ye, ngo nta gihindutse bazakora ubukwe umwaka utaha wa 2020.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top