Amakuru yo hanze

Umva ibyo Perezida John Pombe Magufuli yifuza ku bagore b’igihugu byatumye atabyumba rumwe n’abayobozi

Mu gihugu cya Tanzania bamwe mu bene gihugu ntibemeranywa  na Perezida  w’iki Giguhu ,John Pombe Magufuli yasabye abagore “kwirekura” bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Related image

Uyu mukuru w’igihugu ntabwo anejejwe n’abaturage ba Tanzania ariyo mpamvu yifuza ko bakwiyongera igihugu kikabona amaboko agikorera.

Nkuko Reuters ibitangaza,Magufuli yatangaje aya magambo ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yari mu mujyi avukamo wa Chato.

Yagize ati: “Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate”.

Ubu si ubwa mbere Bwana Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Nkuko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize Bwana Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari “iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo”.

Abanenga perezida John Magufuli, bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters ariko agasaba kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko “ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyongera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro”.

To Top