Football

Umva amagambo y’Umutoza mushya wa Rayon Sports ku byamutangaje kuva yatoza mu Bwongereza

Umupira w’amaguru, ni kimwe mu bintu bikunzwe hano ku Isi cyane  aho bifite abafana nibura 1/3 cy’abatuye Isi bakunda kureba no gufana  imikino y’umupira wa Ruhago. Umutoza wa Rayon Sports, Mathurin Ovambe Olivier umaze gutoza imikino 2 ya CECAFA Kagame Cup ayitsinda,yavuze ko urukundo abafana ba Rayon Sports bakunda ikipe yabo ruruta kure cyane urwo abafana bo mu Bwongereza bakunda amakipe yabo.

Umutoza mushya wa Rayon Sports yavuze...

Ibi uyu mutoza ukomoka muri Cameroon ariko wabaye igihe kinini mu Bwongereza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsinda ikipe ya Atlabara ibitego 2-0 ahita akatisha itike ya ¼ cy’irangiza.

Uyu mutoza ngo kuva yava  mu Bwongera  haba abafana benshi cyane , ngo yatunguwe no mu Rwanda abafana baba bari muri Sitade bafana Rayon Spots.

Yagize ati “Natoje mu Bwongereza muri sitade biba bishyushye kubera abafana, gusa aba Rayon Sports barihariye ni aba mbere nta handi ndababona ni aba mbere.”

Umutoza Ovambe Olivier avuka muri Cameron ariko afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, akaba yaranyuze mu makipe yo mu Bwongereza nka Aston Villa na Derby County. Amaze gutoza Rayon Sports imikino 2 ya CECAFA Kagame Cup yose ayitsinda, harimo uwa TP Mazembe yatsinze 1-0 na Atlabara yaraye atsinze 2-0.

Ovambe yavuze ko urukundo rw’abafana ba Rayon Sports rumuteye igitutu ariko ngo yakimenyereye kuko ahora ashaka intsinzi.

To Top