amakuru y'ibyamamare

Umva amagambo ya P Fla yabwiye Amag The Black wamwiyemeyeho akamuha amafaranga ibihumbi 500 y’ubufasha ngo akore indirimbo

Ni nyuma y’inkuru n’amashusho byagiye bicaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho umuhanzi w’injyana ya Hip Hop , Amag The Black  yageneye amafaranga mugenzi we P Fla yo kumufasha mu gukora indirimbo ngo amwereke ko ntaho bahuriye mu butunzi bw’amafanga.

Amag ubwo yari murugo iwe aganira n’umunyamakuru

Amag The Black yasinyiye Cheque uyu muhanzi ubwo yasurwaga n’itangazamakuru mu rugo iwe, aho yabanje guha Cheque umunyamakuru wa Afrimax iriho ibihumbi 140,000RWF, ngo azakore indirimbo itagira amashusho(Audio), nyuma amuha n’indi isinye y’ibihumbi 350 ngo azakore n’amashusho, ngo kuko ntacyo amurusha kandi agomba kumufasha agatera imbere nawe.

Ubwo Amag yasinyiraga Cheque P fla

Ibi byo kumuha amafaranga angana n’ibihumbi 490 ni nyuma yaho ngo P Fla yavuze ko Amag atazi kuririmba Hip Hop yakabivuyemo akajya gukora Filigo , no gukina comedy nibyo bimubereye, Amag yahise abwira P Fla ko imirimo ye  imutunze  kandi yanamuha ubufasha.

P Fla yabwiye Am G The Black ko adakeneye ubufasha bwe bw’amafaranga yongeraho ko atamurusha amafaranga cyangwa kubaho neza.Umunyamakuru yaje kujyana Cheque kwa P Fla  ngo akore indirimbo , gusa yaje kuyanga.

Ubwo Pfla yari mu rugo iwe azaniwe chequeyari gutumura agatabi

Mu magambo ya P Fla yagize ati “ Nta sheke ye nkeneye [..] ntabufasha bwe nkeneye ,ntanubwo nigeze musaba ,Ahubwo niba ashaka ko nanjye namuha ubufasha Man kuko ntago andusha Cash cyangwa kubaho fresh baramubeshye.”

P Fla yaboneyeho kubwira Am G The Black ko adashaka gukomeza guterana nawe amagambo kuko afite byinshi byo gukora kandi nawe abifite.

To Top