sport

Umva amagambo ya Lionel Messi yatumye benshi bakangarana nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bakomeye Isi ifite ku geza magingo aya,afatwa kandi nk’umukinnyi w’ikinyabupfura mu kibuga , gusa byaje gutangaza benshi ubwo yahabwaga ikarita itukura  mu mukino wahuzaga ikipe akomokamo ya Argentine  na Chile.

Related image

Messi wa Argentina yaraye ahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 37 nyuma yo gushwana na myugariro wa Chile, Garry Medel bombi bagasohorwa hanze.

Chile  na Argentina wari umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wa Copa America 2019,Lionel Messi yashwanye na Garry Medel ubwo yashakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina, bombi bahita berekwa amakarita y’umutuku bombi.

Medel yakandagiwe na Messi ubwo yageragezaga kugarura umupira mu kibuga,biramurakaza niko guhita ahindukirana n’uyu kapiteni wa Argentina batangira guhangana.

Iyi ni ikarita ya kabiri y’umutuku Messi abonye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko iya mbere yayihawe ku mukino we wa mbere yakiniye Argentina bahuye na Hungary muri 2005.

Messi yavuze ko Argentina yasifuriwe nabi mu mikino ya Copa America 2019 byatumye yanga kujya gufata umudali we w’uko batwaye umwanya wa 3 muri iri rushanwa.

Messi yabwiye abanyamakuru ati “Ntidukeneye kugirwaho ingaruka na ruswa nk’iyo twahuriye nayo muri iri rushanwa .Icy’ingenzi ni uko ikipe yarangije neza mu irushanwa.Wasanga ibi byari byapanzwe,nkagambanirwa kubera ibyo mperutse gutangaza.”

Abajijwe ku mukino wa nyuma urahuza Brazil na Peru,Messi yagize ati “Reka twizere ko abasifuzi na VAR batarica umukino,barareka ikipe ya Peru igahangana gusa siniteze ko ariko bizagenda.”

Argentina yaraye itsinze Chile ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wa Copa America 2019, byatsinzwe na Sergio Aguero na Paulo Dybala mu gihe Arturo Vidal ariwe watsinze kimwe cya Chile kuri penaliti.

To Top