amakuru y'ibyamamare

Umva amagambo ya Diamond kuri Tanasha warenze ku mategeko yahawe n’ababyeyi be ibizabashengura imutima

Ni nyuma y’igihe umuhanzi w’icyamamare hano muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, avuzwe mu rukundo rw’agatangaza n’umunyamakuru wo muri Kenya , Tanasha Donna Okech.ubu  biravugwa ko Tanasha yaba yitegura kubyara umwana wa Diamond ibintu yihanangirijwe na Nyina yewe n’imiryango ye yose.  

Image result for diamond na tanasha

Byakomeje guhwihwiswa ko Tanasha atwite ariko akabigira ibanga ,Diamond Platnumz wo muri Tanzania we yeruye yatangaje ko umukunzi we Tanasha Dona atwite inda y’amezi 7 ndetse mu minsi mike azibaruka umwana w’umuhungu uzaba uri umwana we wa Kane.

Related image

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha na nyina, kuri iki cyumweru,Diamond Platnumz yahishuye ko ibimaze iminsi bivugwa ko yateye inda umukunzi we ari ukuri, atwite umwana w’umuhungu.

Yagize ati “Ndashaka gutangaza ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Image result for diamond na tanasha

Diamond Platnumz yateye benshi urujijo kubera ukuntu yatangaje ko azakora ubukwe na Tanasha ariko bakaba bagiye kubyarana ubu bukwe butabaye.

Diamond Platnumz na Tanasha bashyize ku mugaragaro urukundo rwabo mu Ugushyingo umwaka ushize,bahita banatangaza ko ubukwe bwabo buzaba kuwa 14 Gashyantare 2019 gusa birangira bwimuriwe igihe kitazwi.

Twabibutsa ko Ababyeyi ba Tanasha Donna babwihanangirije ku tazigera aryamana na Diamind Platnumz ngo kuko azahita amutererana nk’uko yagizwe , Hamisa Mobetto, Zari n’abandi yagiye yanga urunuka kandi bararyamanye.

Ubwo Tanasha niyibaruka umwana wa Diamond araba agize abana 4, kuko afitanye abana 2 na Zari, umwe na Hamisa Mobeto.

To Top