Amakuru yo hanze

Umuvugabutumwa yatawe muri yombi kubera gusebya perezida

Ni kenshi uzasanga hari abanyagihugu runaka batemera ubutegetsi buba buri ho bitewe n’ibitagenda neza , ariko kunenga  hari igihe biba bibi cyane  nk’uko Umuvugabutumwa wahoze ari umusesenguzi mu bijyanye n’imikino mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu akekwaho kwibasira Perezida Yoweri Museveni kuri Facebook.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ngo kuko yatinyutse kwibasira Perezida ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nkuko Chimpreports yabitangaje.

Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro.

Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni.

Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu.

Yashinze Ihuriro Watchman Ministries. Yanditse igitabo ‘Strength of Character’.

To Top