Amakuru

Umuturage mu Rwanda yaciwe amande kuko atazi gusoma yiseguweho na RRA.

Inyemezabwishyu yatanzwe n’abakira imisoro mu Rwanda yerekana ko umuturage witwa Nsabimana Dominique yaciwe amande y’amafaranga 2,000 kuko atazi gusoma.

Ni inyemezabwishyu yatangiwe mu karere ka rusizi mu murenge w’icyaro wa Nyakarenzo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru yerekanye iyi nyemezabwishyu abaza zimwe mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda “niba kutamenya gusoma ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda”.

Ikigo gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro nyuma cyaje gutangaza ko “kisegura kuri Bwana Nsabimana Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko”.

Iki kigo kivuga ko uyu muturage yasubijwe amafaranga ye kandi “ababikoze barimo gukurikiranwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Radio ivugira muri aka karere ko ibyabaye kuri Nsabimana ari we wenyine byabayeho “atari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika”.

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda bukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare buvuga ko Abanyarwanda 73% bari hejuru y’imyaka 15 bazi gusoma no kwandika.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top