Abakinnyi ba Filime

Umutoni wamenyekanye muri Filime “Amarira y’urukundo” yahishuye uko byarangiye yikundiye Dialo.

Iyamuremye Hawa uzwi nka Mutoni muri filimi ‘Amarira y’urukundo’ yatangaje ko mu bakinnyi bose bakina sinema mu Rwanda uwo yiyumvamo kurusha abandi ari Musabyimana Charles uzwi nka Dialo bakinanye ari umugore n’umugabo muri iyo filimi.

Mutoni wakinnye ari umugore wa Dialo muri filimi ‘Amarira y’urukundo’ avuga ko bitari byoroshye kuri we nk’umunyarubuga w’ibikorwa yakinnye.

Yati: “Byari bikomeye kandi biruhije kubona njye na Dialo dukina turi abarozi, gusa ntitwari kubyanga kuko umunyarubuga nyawe akina ibijyanye n’uko umukino uteguye ndetse n’intego igamijwe mu kugezwa ku bakurikirana uwo mukino.”

Yakomeje avuga ko ajya gukina iriya filimi y’amarira y’urukundo yari asanzwe ari umubyeyi ndetse afite n’umwana ariko yemera kwambara utwenda tugufi no kujya mu tubyiniro kandi atanabyemerewe nk’Umuyisilamu, gusa ngo yaremeye arabikora kugira ngo yerekane ko hari abagore babikora mu rwego rwo gusuzugura uwo bashakanye no kutamuha agaciro kandi ari kimwe mu ntandaro z’amakimbirane, ubwigomeke no kutumvikana mu rugo bigatuma batabana neza.

Mu bakinnyi bose bakinanye filimi na Mutoni ngo uwo yemera cyane ni Dialo kuko ngo ari umukinnyi ugufasha kwinjira mu mukino neza mukagendana.

Yagize ati: “Mu bakinnyi bose twakinanye muri filimi zitandukanye uwo niyumvamo kurusha abandi ni Dialo, ni umukinnyi mukinana ukumva muri kugendana neza mu mukino kandi ibyo akina ukabona bimurimo atari ibyo ashakisha bigatuma abantu babikunda, mbega iyo turi kumwe ku rukiniro biba ari nk’amazi n’ifu kuko biba bishimishije.”

Mutoni udaherutse kugaragara muri sinema nyarwanda yatangaje ko hari filimi nshya yenda gushyira hanze azanakinamo yitwa “Ni we mama”.

Uretse iyo filimi yiyandikiye kandi ngo hari n’indi mishinga ya filimi nshya afite harimo iyo afitanye na Fabiola ndetse n’indi ngufi y’uruhererekane afitanye na Dialo yitwa “Zirya zishatse” ifite intego yo kwerekana imibanire y’abashakanye ikazajya inyuzwa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube guhera mu matariki yo hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2019.

To Top