Audio

Umuraperi Johnson Kaya yakoze indirimbo yise ” Ntamunoza”Yumve hano

Umuraperi Ndekezi Johnson Yagarutse Mu muziki n’indirimbo nshya”Ntamunoza”Ese yabaga he?Umva Ikiganiro Kirambuye Twagiranye. Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’uyu muhanzi w’umuraperi twibanze ku rugendo rwe rwa muzika,uko afatanya umuziki n’undi mwuga benshi bamaze kumunyeraho w’itangazamakuru,uko umuziki akora uyu munsi yaba yarawinjiyemo, Impamvu yahisemo gukora Injyana ya Hiphop akareka izindi njyana twaje gusoreza ku ndirimbo ye nshya yise “Ntamunoza”.

Umuhanzi ndekezi Johnson Yatangiye atwibwira uwariwe,aho mu magambo ye yagize ati: “Nitwa Ndekezi Johnson mu muziki no mu buzima busanzwe benshi banyita Johnson Kaya navukiye i Burundi ahitwa mu Cibitoki kubera amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo mu myaka yo hambere nyuma muwi 1995 nge n’umuryango wange nibwo twagarutse mu Rwanda.”

Johnson ko benshi bakuzi nk’umunyamakuru iby’umuziki byo wabigiyemo ryari? Ese ubifatanya gute? Iki kibazo yagisubije mu magambo Agira ati:

“Abenshi banzi nk’umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, Burundi ndetse na DR Congo nkora ubu, ariko Muzika niyo natangiye mbere y’Itangazamakuru kuko mu mwaka wa 2010 nakoze indirimbo ya mbere nyuma ndabihagarika nza kongera gukora izindi ndirimbo ubwo nabaga mw’Itsinda ryitwaga Princes du Nord ryaje guhagarara kubera akazi gatandukanye hagati yanjye na mugenzi wange Prince of Peace kur’ubu nkaba naratangiye gukora muzika ku giti cyanjye.”

Ngo Johnson yinjiye mu muziki kubera ko umuziki ni ikintu akunda cyane siyinjiye mu muziki kubera indi mpamvu aho nukuwukunda akumva ko yatanga ibi murimo abanyujije mu Kuririmba.

“Kwinjira mu muziki kwanjye mu bijyanye no kuririmba n’urukundo rwabyo rwabinyinjijemo, si umuntu wajyanye, si bimwe bavuga ngo nakuriye muri Chorale oyaa, ngo nibyo muri famille,  nge n’ibintu nisanze nkunda bihurirana ko nanabanye cyane n’abahanzi birangira nange mpisemo kujya nshyira hanze ibitecyerezo byange kubuzima tubamo bwa buri munsi mbinyujije mu kuririmba.”

Uyu muraperi wahisemo Gukora Injyana ya HipHop kubera ko ngo niyo njyana imuha uburyo busesuye bwo kuvuga kubuzima abantu tubamo ,itanga ubutumwa kandi buruhura benshi.

“Nkora injyana ya Hip Hop , injyana impa uburyo busesuye bwo kugaruka ku buzima tubamo, injyana itanga ubutumwa kandi buruhura benshi niyo mpamvu iyo nicaye ngiye kwandika indirimbo ndeba hanze uko aba jeunnes street bamerewe, urukundo mu bantu, amahoro mbese ndeba inguni zose maze nkicara nkarekura ubutumwa.”

Kugeza ubu abibaza Indirimbo zose  uyu muhanzi yaba amaze gushyira Hanze ni Indirimbo enye harimo izo yakoze akiri mu itsinda rya Princes du Nord we na Prince of Peace,gusa akaba ngo afite n’izindi ndirimbo nyinshi muri sitidiyo agomba Gushyira Hanze mu minsi iri mbere.

“Ubu mfite indirimbo zange 4 harimo izo nagiye mfatanya na Prince mbere y’uko dukora itsinda ariko mfite n’izindi mu ma studios atandukanye kuburyo ndigushaka gukora cyane maze ibihangano byange bikagira aho bigera nabo bifasha mu buzima busanzwe kuko ubutumwa ntanga mba nifuza ko byibura harabo bwagirira akamaro kandi feedback ngenda nyibona.”

Uyu Munyamakuru akaba n’umuhanzi Johnson ndekezi benshi bahora bibaza impamvu adakora Indirimbo nyinshi mu muziki we,igihe kimwe  akagenda ubundi akagaruka impamvu yaba ibumtera, Yatubwiye ko umuziki usaba kwitonda kandi usaba amafaranga niyo mpamvu iyo kimwe cyitabonetse ahitamo kuba abiparitseho gato ubundi byacyemuka akongera akawugarukamo.

“Ndabizi Har’abambaza ngo ni kuki udakora indirimbo nyinshi ukagenda ugasa nkuzimiye nyuma ukagaruka ariko mu by’ukuri umuziki n’ikintu gisaba amafaranga no kwitonda ikindi ukamenya nibyo uha abantu, indirimbo ntisaza nge intego yange mu muziki n’ukuririmba ibirama, sinkunda byacitse ngo nze nkore indirimbo isakare ariko ntakirimo, mbanshaka nyikore bacye bayimenye igire icyo ibamarira.”

Kugeza ubu uyu muraperi akaba yongeye gushyira hanze indi ndirimbo nyuma y’iyihe kirekire ayita “Ntamunoza”Indirimbo igaruka ku butumwa buhumuriza abantu ariko bunibutsa abantu ko isi yaguhinduka ikagusiga uburabuye utitonze ngo umenye neza uko uyitwaramo.

“Ubu nakoze indirimbo yitwa “Ntamunoza”  ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko isi yanduye tugomba kwitwararika ko uwihebye ejo ashobora guseka, uwirata ejo ashobora gusaba uwo yimye mbese n’indirimbo idusaba kubana neza no kwitwararika kuri iyi si y’indashima.”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nexus P mu nyikirizo yayo harimo umwana ukizamuka witwa The Rheinner umuraperi Johnson yishimiye cyane kuko yamuririmbiye neza ku buryo Ndekezi avuga ko  uyu mwana the Rheinner abonye abamufasha haraho yagera.

Umuraperi Johnson twasoje ikiganiro twagiranye asaba itangazamakuru gushyigikira Injyana ya Hiphop  bakareka gufata  abayikora nk’ingegera zirirwa mu biyobyabwenge, Ikindi ngo videwo yiyi ndirimbo nizindi ndirimbo nyinshi mubyitegura vuba.

“Nsozaa Itangazamakuru n’ugushyigikira Hip Hop baduha Power Play abaraperi bakore cyane abumva ko drugs zatuzitiye basigeho kuko ruri hose nanashinira Hillywood.rw mbabwira ko Videwo ya Ntamunoza ari vuba n’izindi audio.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NTAMUNOZA YA Johnson Kaya Ft The Rheinner.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top