Amakuru yo hanze

Umupira wa Princes Diana yambaraga muri Siporo washyizwe ku isoko asaga Miliyoni 5 ( AMAFOTO YAWO)

Kuba ikirangirire n’icyamamare hano mu Isi,usanga bituma ibintu byawe bihabwa agaciro niyo byaba  bidahenze kurenza iby’abandi, ubu ikiri gutangaza amahanga nuko Umupira nyakwigendera Princess Diana, wari umukazana w’umwamikazi w’Ubwongereza, yambaraga akora imyitozo ngororamubiri, wamaze gushyirwa ku isoko.

Related image
Uyu mupira Diana yambaye niwougurishwa akayabo


Ni umupira, Princess Diana yahawemo impano n’uwashinze ikigo cy’ingendo zo mu ndege Richard Branson. Akaba yarawambaraga buri gihe ubwo yabaga agiye gukora imyitozo mu rwego rwo kwihisha itangazamakuru.

Related image

Jenni Rivett, wari umutoza wihariye wa Diana ni we urimo kugurisha uyu mupira, yahawe na Diana mbere y’urupfu rwe muri 1997. Azawugurisha kuri murandasi akaba ahamya ko uzagurwa amadorari asaga ibihumbi 5. Mu ibaruwa iherekeje uyu mupira Rivett yanditse ko Diana yatekerezaga ko hari ibibazo byinshi iyi si ifite, bityo ko kwambara umwenda umwe buri gihe aje mu myitozo byari uburyo bwiza bwo kwirinda gukurikiranwa n’itangazamakuru .

benshi bahamya ko uyu mupira udakanganye
Related image
Pricenses Diana yakundaga gukora Siporo cyane
Related image
To Top