Udushya

Umupfumu waraguriye Rayon Sports ikamwambura yahishuye ko ariwe wayizinze.

Kanyamahanga Eric, ni umugabo ukiri muto utuye i Bweramvura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, akaba ashimangira ko kuva afite imyaka 20 yatangiye ubuvuzi gakondo nk’umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye ajya ahura nabo buri munsi bakaganira.

Uyu mupfumu yahishuye byinshi bidasanzwe ku buvuzi bwe, birimo no kuba ajya aragurira abakinnyi b’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse ngo aba Rayon Sports baramwambuye ararakara kuburyo nibatamwishyura ngo azababuza kongera gutwara igikombe cya shampiyona.

Ugeze mu gace atuyemo, abaturage baguhamiriza ko abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari ku isonga mu bakiliya bahora baza kwa Kanyamahanga.

Avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bamurimo igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu, aturuka ku kuba yara baragiye kumushaka akabaha umuti wo gutsinda ibitego bagatwara igikombe ariko ngo ayo bamusigayemo bakaba barayamwimye. Avuga ko nk’umuntu ugaruza iby’abandi, ntakuntu we bazamwambura ngo bikunde.

To Top