Amakuru

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline yinjiye mu rugamba rwa Sinema mpuzamahanga.

Isimbi Noeline wavugishije abantu mu buryo bukomeye kubera ubuhamya yatanze yangiwe kwinjira mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019, yatunguranye asohora amafoto y’uruhererekane yambaye ubusa buri buri.

Isimbi Noeline

Isimbi yiyamaje muri Miss Rwanda mu ijonjora ryabereye i Musanze yangirwa kwinjira, yasubiye guhatana aciye mu Burasirazuba nabwo biranga ku bwo kubura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye no kutuzuza ibipimo by’indeshyo isabwa.

Yangiwe guhatana yahise atanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye avuga ko yaciyemo kuva afite imyaka icyenda kugeza uyu munsi asatira imyaka 20. Ubuhamya bwe bwakoze benshi ku mutima

Yavuze ko yavuye muri Kenya amaze no kuhafungirwa imyaka arekurwa inzego zibishinzwe zihita zimugarura mu Rwanda kuko ngo nta byangombwa yagiraga.

Ngo ageze mu Rwanda yashatse indangamuntu akoze amanyanga kuko yari ataruzuza imyaka 16. Amaze kuyibona ngo yasubiye muri Kenya ahava ajya muri Afurika y’Epfo.

Yaje kuvayo agaruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2018 ashaka uburyo yahatanira Miss Rwanda biranga.

Gusa uyu mukobwa yaje guhabwa urwamenyo ubwo yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyamabaga yambaye ubusa, benshi batangira kuvuga ko n’ubusanzwe ariko ateye ari ingeso yamwokamye ari ikirara.

Kuri ubu uyu mukobwa arabarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yatangiye gukina filimi y’uruhererekane ya Mahaba yateguwe n’umukinnyi wa filimi muri Tanzania witwa Mwajiku.

Aganira n’ikunyamakuru kimwe muri Tanzania cya Sauti Bega, Noelline yatangaje ko ari we wegereye Mwajiku akamusaba ko yamufasha kwinjira muri sinema undi aramufasha ahita amwinjiza muri filimi ye y’uruhererekane yitwa ‘Mahaba’.

To Top