Inkuru z'urukundo

Umukobwa wambitse impeta Rocky Kirabiranya yasezeranye n’undi musore.

Umukobwa wagaragara mu mashusho yambika impeta umusobanuzi w’amafilimi Rocky Kirabiranya yasezeranye imbere y’amategeko n’undi mugabo bagiye kubana akaramata.

Amashusho yari yagiye hanze iyi nkumi yambika Rocky impeta yu rukundo rudashira

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umukobwa bivugwa ko yahoze ari umukunzi wa Rocky Kirabiranya usanzwe usobanura amafilimi mu rurimi rw’ikinyarwanda (Agasobanuye),amwambika impeta isanzwe yambikwa abagiye gukora ubukwe ndetse n’abagiye kubana mu gihe kiri imbere nk’ikimenyetso cy’imbanziriza bukwe.

Aya mashusho yateye benshi urujijo kuko uyu mukobwa unzwi ku izina rya Arlene bivugwa ko urukundo rwe na Rocky Kirabiranya rwari rwahagaze nubwo uyu musobanuzi we yirinze kugira icyo abivugaho.

Arlene bikaba bivugwa ko yari amaze igihe ari mu munyenga w’ urukundo n’uyu musore witwa Marcel,akaba ngo yari yaranafashe irembo ndetse banitegura kubana nk’umugore n’umugabo.

Icyumweru dusoje nibwo Arlene yasezeranye imbere y’amategeko y’uRwanda kubana n’umugabo we Marcel akaramata, haba mu byishimo no mu makuba…, nkuko amategeko y’uRwanda abiteganya,ubu Ishimwe Arlene ni Umugore wa Murenzi Marcel byemewe n’amategeko.

Murenzi Marcel na Ishimwe Arlen bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku iTariki ya 20 Nyakanga gusaba no gukwa, na 26 Nyakanga 2019 gusezerana imbere y’Imana.

To Top