amakuru y'ibyamamare

Umukinnyi wa Filime yavuze ihohoterwa yakorewe na Katy Perry werekanye ubugabo bwe

Umunyamideri Josh Kloss wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya “Newport Beach” no mu mashusho y’indirimbo “Teenage dream” ya Katy Perry, kuri ubu arashinja uyu muhanzikazi w’icyamamare kuba yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibi uyu musore yabihishuye mu ruhererekane rw’ubutumwa burebure yanyujije kuri konti ye ya Instagram. Uyu musore avuga ko ngo Katy  yamutumiye mu kabyiniro (strip club) ka Santa Barbara nyuma y’umunsi wa mbere batangiye gukorana, ibyo Josh yemeza ko yari yabyanze kugira ngo aruhuke. Yanahishuye uburyo uyu muhanzikazi yavuze ko yabihiwe cyane no gusomana nawe ubwo bari mu ifatwa ry’aya mashusho abivugira imbere y’abantu bari babakikije.

Josh na Katy Perry

“Yari umwana mwiza. Ariko iyo twabaga dukikijwe n’abantu yahitaga yijima. Yabwiye ikipe yafataga amashusho ko kunsoma byari bibishye. Narabangamiwe ariko nkomeza kwitanga.”, Josh

Josh Kloss yavuze ko yakomeje kugenda abonana bya hato na hato na Katy Perry nyuma y’uko yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Russell Brand (ku ya 30 Ukuboza 2011). Umunsi umwe ngo uyu muririmbyikazi yambuye ubusa uyu musore imbere y’inshuti ze abereka igitsina cye.

Josh na Katy Perry basomana

Ibi yabisobanuye muri aya magambo: “Ubwo twari kubonana, nazanye inshuti yanjye yarotaga kumubona bya nyabyo amaso ku yandi. Wari umunsi mukuru w’amavuko wa Johny Wujek (umunyamideri). Ubwo twabonanaga, twarahoberanye, iteka numvaga umutima wanjye umukunze. Ariko ubwo nagarukaga ngiye kumwereka inshuti yanjye, yamanuye umwenda wanjye w’imbere wa Adidas n’ikariso ku buryo abasha kwereka igitsina cyanjye itsinda ry’inshuti ze z’abagabo bari kumwe n’abandi bose bari badukikije. Ese muribaza uburyo niyumvaga mbangamiwe kandi nteshejwe agaciro?”

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top