Amakuru ya Cinema

Umukinnyi wa Filime Nadege akomeje kugaragaza urukundo afitiye umuhungu we

Uwamwezi Nadege wamenyekanye cyane nka Nana muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid  ica kuri Televiziyo y’u Rwanda  akomeje kugaragaza urukundo n’ubwuzu atewe n’umuhungu we.

 

Ukurikiranye imbuga nkoranyambaga za Nadege kenshi akunze kugaragaza amafoto ari kumwe n’umuhungu we ubona ko amwishimiye cyane.

Mu kiganiro Nana yagiranye na Hillywood yaduhamirije ko we n’umuhungu we  basigaye bakundana  cyane  ko kandi amwishimira cyane.

Ganza Beni Lucky ufite imyaka 9 y’amavuko  ubyarwa n’icyamamare muri Sinema hano mu Rwanda benshi bazi nka Nana.

twakomeje tubaza Nana ikintu yishimira ku muhungu we , yagize ati “Ikintu nishimira cyane nuko yakuze dusigaye tuganira nk’abantu bangana , Ikindi nuko ankunda cyane amfata nka cheri we”  yakomeje atubwira ko iyo ari kureba filime yakinnye akunda kumubwira ko akina neza.

Nana avuga ko umuhungu we akunda kubaza cyane ku buryo bigorana kuba utamuha igisubizo cyibyo arimo akubaza. “Hari ikibazo yaba yarigeze akubaza ukakiburira igisubizo ?” “Hoya akunda kumenya cyane kuburyo agutesha umutwe ugashaka icyo umusubiza, Akunda kubaza cyane cyane kumateka” 

Ntitwari kubura kumubaza ku magambo yanditse  mu gituza  ibumoso (Tatuage)  ayo ariyo nicyo asobunuye, yagize ati  handitse ngo “christ in me my hope of glory”  gusa ibirenze ibyo ntacyo yifuje  kubivugaho.

Nana numwe mu bakinnyi ba Filime bakunzwe hano mu Rwanda kubera filime zitandukanye yagiye akinamo kuri ubu iyo ari kugaragaramo cyane ni Filime y’Uruhererekane yitwa City Maid  filime yamwongereye igikundiro cyane gusa nawe ngo guhisha amarangamutima ye ku mwana we ni kimwe mu bitamushobokera.

Nana akunze kugaragaza amafoto ari kumwe n’umuhungu we Lucky

To Top