amakuru y'ibyamamare

Umuhanzikazi Sunny afatanije n’umutanzania ukunzwe basohoye indirimbo “Waone”-(VIDEO)

Umuhanzikazi Sunny  wakunzwe mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo  na Bruce melody bise Kungola, ubu uyu muhanzikazi yageze muri Tanzania akorana indirimbo n’umuhanzi Aslay ukunzwe muri kiriya Gihugu.

 Sunny Kandi nyuma ya Kungola , yamenyekanye cyane  ku mvugo bita My Property (propati) ariyo ndirimbo yari asohoye.  Uyu muhanzikazi  yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Waone” yakoranye n’umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa Aslay.

 Sunny winjiye mu muziki bamwe bakamufata nk’ukeneye kumenyekana gusa, yahinyuje bamwe mu bamwibeshyagaho, yerekana ko intego ye ari ugukora umuziki yewe akagera no kuruhando mpuzamahanga .

Twababwira ko ,Aslay wakoranye  indirimbo na Sunny ni umwe mu bahanzi bakiri bato bahagaze neza mu muziki wa Tanzaniya. Mbere y’uko atangira gukora umuziki ku giti cye yabaga mu itsinda rya Yamoto Band ryasenyutse mu 2017.

REBA AMASHUSHO YINDIRIMBO WAONE YA SUNNY FT ASLAY

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top