amakuru y'ibyamamare

Umuhanzi Maitre Dodian yashize hanze Indirimbo nshya “REKA KURIRA” yakoze bitewe na Producer wamuhemukiye(YUMVE HANO)

Umuhanzi Maitre Dodian uri mu bahanzi bafite impano yizwi ariko utaramenyekana cyane muri kino ugeraranyije n’impano afite, Yashize Hanze Indirimbo nshya yitwa”REKA KURIRA”Indirimbo yakoze nyuma yuko akoze Indirimbo na Mr kagame yitwa ikiganza yamara kurangira Producer wayikoze akamubwirako yayibuze.

Umusore Ngarukiyintwali Jean de Dieu , ni umuhanzi wavukiye mu majyaruguru mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Buyoga,Gusa akaba yibera mu mujyi wa Kigali ari naho akorera Umuziki we.
Uyu musore akaba aririmba injyana nyinshi dore ko afite Indirimbo imwe ya RNB, izindi zikaba zouk na Afro Beat uretse Indirimbo yitwa Byanyabyo Iri mu munjyana ya Talab iriya njyana ya Tanzania yaba Mboso.

Nyuma yo kumenya ko uyu musore uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Maitre Dodian w’umuhanga mu kuririmba afite Indirimbo nshya yitwa Reka kurira, Hillywood twifuje kumenya byinshi kuri iyo ndirimbo turamwegera tuganira na we birambuye.

Hillywood twatangiye tumubaza aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yabisobanuye mu magambo aramubye agira ati:
“Indirimbo nshya yitwa Reka kurira, igitekerezo cyaje nyuma yo guhemukirwa numwe mu ba producer ukomeye muri kino kibuga Aho yaramaze kudukorera indirimbo ikiganza njye na Mr Kagame hanyuma yanga kuduha indirimbo ambwira ko yabuze,

Byabaye ngombwa ko nsaba Mr Kagame ko tuyirecording bundi bushya,na we ambera umwana mwiza aremera duhita tuyikorerwa na Heavy kick.Nawe warebaga amarira ndikurira nyuma yo guhobagizwa kandi naratanze amafaranga menshi kuri iyo ndirimbo,

Muribyo rero turimo kuyisubiramo nari nihebye numva ko ngiye kureka Muzika, Mr Kagame Ari gutebya ati reka kurira iyo bikomeye biba bigiye no koroha ati uriya uguhobagiza na we yahoze arira ntacyo avuze nawe uzaseka weho Kora, nyuma rero narongeye ndeba umuhanzi igisusupu ibyo ari gukora nkurura n’ifoto niyiziho ku muhanda nuko nandika iriya ndirimbo ngendeye kuri izo nkuru ebyeri z’impamo, gusa ngerageza gushyira muri rusange.”

Ese Indirimbo ko avuga ko yayibuze kandi bishoboka ko Indirimbo yabura, wowe tukaba twumva usa ntutarigeze abyemera,hari gihamya ko yakubeshye kandi ayifite? Ese Impamvu yaba yarabikoze waba uyizi neza?? Maitre Dodian kuri iki kibazo yadutangarije ko atamenya neza Impamvu gusa iyo ndirimbo ikiganza ni Indirimbo nziza naketse ko yashaka kuyiha undi muhanzi uzwi.

“Sinamenya impamvu gusa ikiganza ni indirimbo nziza uretseko ziba zitagira promotion byahamye naketse ko yashakaga kuyiha umuhanzi uzwi,kuko twamusabye no kongera kuyikora araceceka, kuko sinari kwishyura kabiri kubushake, nihutiye guhita nyisohora ikindi nyuma Yuko isohotse byanyirarubeshwa yarampamagaye ngo yayindi yavugaga ko yabuze yayibonye nyuma yo kubona ko nashyize hanze indi nshya”

Umva unarebe iyo indirimbo Ikiganza By Mr kagame ft Maitre Dodian

Maitre Dodian tumusabye kwerura akavuga izina ry’uwo mu Producer wamuhemukiye bigeza kuri ruriya rwego, maitre dodian yavuzeko atatangaza izina rye ku mugaragaro kuko adashaka kwiterana naba Producer kubera ko agikeneye kubaka umuziki we.
“Ntabwo namukubwira kuko ndacyari mu rugendo kandi nkeneye kubaka sinshaka kujya mu matiku, kuko inzira y’ubwiyunge niyo ya mbere, Gusa Aho Ari ajye yinenga kandi amenye ko ataribyiza guhemuka”

Iyi ndirimbo yakozwe na producer Heavy Kick Muri One More,Maitre akunda gukorera kwa Producer Heavy Kick kubera ko ari umuproducer w’umuhanga kandi umuntu yumva Indirimbo zanjye arabyumva ,ikindi ni umuntu duhuza muri byose antega amatwi akampa n’umwanya uhagije wo gukora nizo mpamvu akorana na we kenshi.

Twasoje tumusaba kugira icyo yabwira abakunzi be benshi afite muri kino gihugu, Maitre Dodian yasabye abafana gukomeza kumuha hafi nkibisanzwe bamubonemo ejo hazaza ,abasaba no kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze zose kubera ko abafana aribo ncuti ze afite zikomeye ,yashimiye n’itangazamakuru rikomeje kumufasha.

“Abakunzi banjye Nabasaba gukomeza nkumba hafi nkibisanzwe, bambonemo ejo heza kuko unkurikirana wese arabibona, basure YouTube channel yanjye banakore subscribe, Urugamba ndwana ntabafite ntaho nagera nibo baterankunga mfite kurubu bakomeye, hamwe n’itangazamakuru muri rusange yaba iryandika, irivuga cg iry’amashusho aba bose ndashimira mbikuye ku mutima bakomerezaho nanjye sinzaba ikigwari Imana, nabo bagihari nzakora kandi ibyiza”

Umuhanzi Maitre dodian uzwiho ubuhanga mu kuririmba neza

Tubibutseko mbere yiyi ndirimbo nshya maitre dodian Yashize hanze,hari indirimbo nka : Uwampa, Iruhande, Nzahagera yakoranye na Generous 44, Byanyabyo, Dukundane ndetse nindi yitwa ikiganza yakoranye na Mr Kagame.

Umva indirimbo”REKA KURIRA” by Maitre Dodian

Ushaka ko tugufasha kumenyekanisha ibikorwa byawe bya Muzika Twandikire kuri Watsap number yacu +250726714701 cyangwa uduhamagare kuri +250786316978.

To Top