amakuru y'ibyamamare

Umuhanzi Igor Mabano ntariyumvisha uburyo ariwe watumiwe kuririmba mu bukwe bwa Angel Kagame , Umva icyo abivugaho

Impano , ni kimwe mu bintu bikugira icyamamare ugakundwa n’abatari bake mu gace ukomokamo cg igihugu utuyemo, Umuhanzi nyarwanda Igor Mabano utaramara igihe kirekire muri muzika Nyarwanda, niwe muhanzi watumiwe  Tariki 06 Nyakanga 2019ubwo umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Angel Kagame yakoraga ubukwe na Bertrand Ndengeyingoma aho i Rusororo ku nyubako ya Intare Conference Arena nyuma y’igitambo cya Misa bahamirijemo isezerano ryo kubana ubudatandukana.

Igor Mabano ni umwarimu mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, agatunganya indirimbo akanaririmba. Ni umwe mu bahanzi bigaragagaje cyane mwaka wa 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ze zirimo “Iyo Utegereza” na “Back”.

Igor Mabano yemeje ko yaririmbye indirimbo ze ebyiri [Dear Mashuka na Genda Gake] ubundi akanashyiraho izindi z’abandi bahanzi zari zijyanye n’uyu munsi.

Uyu musore ukorera umuziki muri Kina Music yavuze ko agihabwa ubutumire bwo kuririmba muri ubu bukwe, yumvise ari ibintu by’agaciro gakomeye yahawe mu bahanzi amagana bari mu Rwanda.

Image result for igor mabano

Ati “Ni ibintu biba bikaze kuri njyewe, nabyakiriye nk’ibintu by’agaciro, ni ibishimo kuko ntabwo nari nzi ko nabona ariya mahirwe kuko hari abandi bahanzi benshi kandi batangiye mbere yanjye, ariko kugira amahirwe nk’ariya aba ari ikindi kintu kigaragaza ko nibura ibyo dukora bibageraho.”

Ntabwo Igor Mabano yahamagawe na Ange Kagame cyangwa Ndengiyingoma, gusa uwo batumye yamubwiye ko ari we muhanzi imiryango yifuje ko yabatamira.

Kuri we kuririmbira imbere y’abakomeye ntibyamuteye umususu cyangwa igihunga kuko bitari n’ubwa mbere, ahubwo ngo byamuhaye imbaraga zo kwerekana ibimurimo.

Ati “Umuntu abiha agaciro cyane kurusha uko wagira ubwoba cyangwa uvuge ngo nimbyica biragenda gute, kuko nkanjye ntabwo ari ubwa mbere nari ndirimbye imbere yabo, numvaga ari cya gihe cyo kwiyerekana no kugaragaza icyo umuntu aba afite.”

To Top