Amakuru

Umuhanzi Byonna yashyize hanze indirimbo yise ”Best girl” muburyo bw’amajwi n’amashusho

Byonna ni izina ritari rishya mu muziki nyarwanda. Amazina ye asanzwe ni Niyonsenga Fidele. Ni umugabo w’imyaka 33 y’amavuko akaba atuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali. Mu nzozi arota harimo kuzakorana indirimbo na The Ben ndetse na Diamond akaba yashyize hanze indirimbo best girl yakorewe na producer Fazzo wakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi b’amazina akomeye

Umuhanzi Byonna arakataje muri Muzika

Mukiganiro aganira na HILLYWOOD umuhanzi byona yadutangarije ko iyi ndirimbo yayisohoye mu rwego rwo kwerekana ko hakiri abakobwa bagifite umuco ndetse n’umutima ukunda ntaburyarya kuko muri iki gihe usanga ngo hari abavuga ko abakobwa nkabo batakibaho gusa ngo si bose kuko havamo umwe agatukisha bose ariko ntitwakagombye kubishyira kubakobwa bose kuko bose siko bameze abafite umutima mwiza batracyariho kandi benshi.

Iyi ndirimbo yahawe izina rya best girl uwashaka kuyumva yajya ku mbuga za Byonna akumva ubutumwa bukubiye murino ndirimbo aciye kuri you tube channel ndetse no kumbuga nkoranya mbaga akaoresha.

To Top