Amakuru yo hanze

Umugore yirukanwe mu Ndege igitaraganya kubera uko yambaye bituma arara ku kibuga cy’Indege(AMAFOTO)

Amabwirizani n’amategeko kimwe mu bintu biukunze guhanisha abantu cyane hatitawe ngo waba uzi ikosa waguyemo cyangwa go ntaryo uzi .Umugore  witwa Harriet Osborne w’imyaka 31 y’amavuko yagombaga gusubira mu Bwongereza avuye i Malaga muri Espagne ariko ntibyamugendeye nk’uko yabyifuzaga kubera imyambarire ye ihabanye nuko amategeko y’Indege  ya Easyjet itegeka abayigendamo.

Harriet wirukanwe mu ndege kubera agashati yari yambaye

 Uyu mubyeyi w’abana babiri yirukanwe mu ndege kubera uko yari yambaye,Yari yambaye ijipo n’agashati kabengerana cyane ndetse gafunguye cyane mu gatuza ndetse nta n’isutiye yarimo. Nyuma yo kubwirwa n’umukozi wo mu ndege ko atagomba gukomeza kwambara atyo, yarengejeho umupira w’umugabo we ariko umwe mu bagenzi akomeza ubwira abakozi b’indege ko atanejewe n’imyambarire y’uyu mugore.

Mu magambo ya Harriet  nyuma yo gusohorwa mu ndege  yagize ati”Itsinda ry’abakozi bo mu ndege  rikabije kuba ribi. Numvise merewe nai. Banshyize imbere y’abandi bagenzi bose mu ndege, ambwira ko ntemerewe kuguma mu ndege nambaye iyo shati. Nyuma nifubitse ariko ntibyagira icyo bihindura. Bamperekeje hanze y’indege. Byarambabaje. Ni ivangura rishingiye ku gitsina (Sexisme)”

Easyjet, sosiyete yo gutwara abantu mu ndege ibi byabereyemo, nayo yagize icyo ibivugaho, aho bahamya ko uyu mugore yirukanywe kuko yabwiye nabi abakozi babo, ko ntaho bihuriye n’imyambarire ye. “Umukozi yamubwiye mu kinyabupfura ko agomba guhindura iyo shati kugira ngo agende mu ndege. Yabyemeye ariko ahita atangira kugira imyitwarire yabangamiye itsinda ryose ry’abakozi bari muri urwo rugendo. Ntabwo tujya twihanganira imyitwarire ihohotera abakozi bacu.”

Harriet yaje kwifubika nyuma ngo bamubabarire biba iby’ubusa

Nyuma yo kwirukanwa mu ndege, Harriet yaraye ku kibuga cy’indege cya Malaga, hanyuma afata indi ndege umunsi wakurikiyeho.

To Top