Amakuru yo hanze

Umugabo yaciye igitsina cya mugenzi wamucaga inyuma ahita ahunga arakijyana none abaganga bakomeje kukirangisha

I Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa umugabo waciye igitsina cya mugenzi we kubera gufuha kuko yari afitanye umubano udasanzwe n’umugore we ngo bakaba bihereraga bakamuca inyuma.

Ibi ngo byabaye ku Cyumweru gishize aho Alex Bonilla, umunyamerika ukomoka i Floride w’imyaka 49 y’amavuko, yateye urugo rw’umuturanyi we anitwaje imbunda maze amutera ubwoba ko amwica natamwumvira. Yamutegetse kujya mu cyumba araramo, nuko amuhambira amaboko n’amaguru maze amukata ubugabo bwe yifashishije umukasi.

Amakuru avuga ko nyuma yo kumara guca igitsina cya mugenzi we, uyu mugabo yahise ahunga ndetse agenda nacyo akijyanye, asiga undi ahongaho avirirana. Ubwo ibi byabaga ngo abana babiri bato b’uyu mugabo waciwe igitsina bari mu nzu. 

Nkuko amakuru yatangajwe n’ibiro bishinzwe umutekano (shérif) byo mu gace ka Gilchrist ibi byabereyemo abihamya, ngo Alex Bonilla ibi yakoze yabitewe no gufuha nyuma yo kubona muri Gicurasi uyu mwaka umugore we n’uyu muturanyi we bari gusambana.

Uyu mugabo waciwe igitsina yahise ajyanwa kwa muganga ngo avurwe ibisebe aho kugeza ubu bitaratangazwa niba ubuyobozi bwo muri ako gace bwaba bwarabashije kubona igitsina cye cyaciwe.

Ku rundi ruhande, Alex Bonilla we arashinjwa gutera urugo rw’abandi, gukorera ibikorwa by’ubugome imbere y’abana, kuboha umuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko no gukoresha imbunda.

To Top