amakuru y'ibyamamare

Ubutumwa Igor Mabano yatanze nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye

Igor Mabano umuhanzi ubarizwa muri Kina Music mu minsi ishize yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko ntiyamuhitana gusa akomereka akaboko, uyu muhanzi arashima Imana yamutabaye aho avuga ko yamukuye ahantu hakomeye umwana w’umuntu atakwikura.

Igor yakoze impanuka taliki ya 13 Ukwakira 2019, ari mu muhanda wa Huye-Kigali ageze i Kinazi yenda kwinjira mu Karere ka Nyanza avuye gusura abanyeshuri ku ishuri. Nyuma yo kurokoka impanuka Igor Mabano yashimye Imana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

“Icyumweru gishize Imana yaraturinze mu uburyo bukomeye hamwe n’umuntu atakwikura, niho Imana yadukuye turayishima. “Turiho nta numwe byakomeye ngo bibe ibibazo ngo bigere kure ,nta nkuru y’urupfu yabayeho Imana iracyadufitiye Imigambi. “Mwarakoze mwese abadusuye, abatubaye hafi hamwe n’abakunzi banjye bose muri rusange Imana ibahe umugisha.”

To Top