Udushya

Ubushakashatsi: Hagaragajwe amezi atatu abayavutsemo baramba kurusha abandi.

Kuramba si ibintu buri kiremwa muntu. Abahanga bagiye batanga impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu aramba ku isi.

Bamwe muri bo bavuze ko  gukora siporo, kurya neza kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’izindi mpamvu nk’izifasha umuntu kubaho igihe kirekire.

Kuri ibi rero nk’uko urubuga blowingfacts rwabitangaje k’ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abahanga mu buzima buvuga ko abantu bavutse muri aya mezi akurikira.

Ubu bushakashatsi bwagize buti “ Abantu bavutse muri Nzeri, Ukwakira n’ugushyingo bashobora kubaho hejuru y’imyaka 100”

Ariko murundi ruhande iki kinyamakuru ntigitangaza impamvu aba bashakashatsi bavuze aya mezi atatu yonyine. Ntikivuga nyirizina icyaba gitera ukutarambwa kw’abantu bavuka mu yandi meezi icyenda asigaye.

To Top