Amakuru

Ubufasha: Ndi umukobwa w’imyaka 19 ndashaka umuti nakoresha ukamfasha Guca imyeyo Ntibimbabaze cyane

Ubu tugiye kubageza ubusabe bw’umukobwa ushaka gukuna ariko bikaba bimubabaza cyane akaba yifuza umuti wabimufashamo akabikora ariko ntaribwe cyane nkuko aribwa iyo abigerageje.

Mbere yuko tubagezaho ubusabe bw’uyu mukobwa reka tubanze twibukiranye icyo Gukunda cg Guca imyeyo bivuze ku bakobwa ,nuko bikorwa.

Ese Gukuna ni iki? Bikorwa gute?
Gukuna, cyangwa se Guca imyeyo nk’uko bamwe babyita ni umuhango wa gikobwa ukorwa mu muco nyarwanda no mu bindi bihugu bya Afurika ugamije gutegura umukobwa kuba umugore ubereye umugabo, utangira umukobwa ari umwangavu kuko umubiri uba utarakomera rimwe na rimwe atarajya mu mihango ya gikobwa.

Bikorwa gute?
Wicaza ikibuno hasi, ugashinga ibirenge ku buryo amavi ashobora kugera ku ntugu zombi, ukanyuza amaboko munsi y’ibibero ufite uruvange rw’ibyo ukunisha cyangwa se amavuta y’inka akuze (iyo ari intangiriro), ukuboko kumwe gukurura umushinobiteganye.

Kaba kakiri gato noneho kakagenda gakura uko uhataho ukuna, ukururira rimwe ujyana hasi, mu ntangiriro birababaza ndetse rimwe na rimwe ukumva wabireka, ari nayo mpamvu abakobwa ba kera bakuniraga hamwe barenze umwe kugirango batizanye umurindi. Iyo umaze kugira umushino ufatika, ugeraho ugakuna utazura umushino mu bugari
bwawo kugirango biwugire mugari, kugeza ugwije imyugariro.


Akamaro ko gukuna mu gihe cyo gutera akabariro ni akahe? Nk’uko mu ntangiroro twabikomojeho gato, umugore utarigeze akuna ashobora guhura n’imbogamizi z’uko yasanga umugabo we abikunda,
iyo wakunnye biba akarusho kuko umugore wakunnye areta vuba kandi akihuta mu kunyara no mu gusohora, ndetse bifasha umugabo we, akumva ko atarimo kuruhira ubusa, biramunezeza cyane iyo baharuranye ikivi batangiranye (bakarangiriza rimwe).

Umugore utarakunnye ntibivuze ko ari uwo gusendwa, kuko hari n’abadakora ibi byose kandi bagashimisha abagabo babo ariko n’ubwo bwose amajyambere agenda yihuta umugore wakunnye uzi n’ibyiza byabyo mu kunezeza umugabo we nawe aba yifuza ko umwana we abikora. Kubera ko uyu muhango wa gikobwa wakorerwaga mu gasozi, nko mu
gashyamba, abakobwa bitwazaga kujya “guca imyeyo” ari naho havuye iyo mvugo yo guca imyeyo, bakitwaza kujya guca ubwatsi, gutashya inkwi, kujya mu rubohero.

Uyu mukobwa wanze ko tuvuga amazina ,yatwandikiye asa nudutuma ngo Tumubarize aho yakura cg yagura umuti yumva bavugango bakoresha bari gukuna ubundi ntibabare cyane,yagize ati”Nitwa……mfite imyaka cumi n’icyenda mvuka mu Karere ka Rubavu nkaba narakuze nifuza gukuna ariko sinabona amahirwe yo kubikora nyiri muto,none aho bigeze nkaba mbura imyaka micye ngo nshake umugabo.

Nkaba numva bibaye byiza nazashaka naramaze guca imyenda cg gukuna gusa ikibazo mfite nuko mbigerageza kubikora nkababara cyane nkabireka gusa nkumva sinyuzwe mu mutima kuko mbishaka ariko kubikora bikangora.

Ubu nkaba mbandikiye, nkuko nabyumvise bavugango hari umuti umuntu yakoresha ari gukuna ntababare cyane ,ndabizi rero ko website yanyu igera kubantu benshi niyo mpamvu nifujeko mwanshakira umuntu waba uwo muti nanjye nkakuna nkaca imyeyo nkabandi kuko numva mbishaka cyane nkaba numva ntewe ipfunwe no kuba ntarakuna kandi narabyifuje cyera murakoze.

Nka Hillywood turabizi ko mu bakunzi bacu hataburamo abantu basobanukiwe n’uwo muco wo gukuna ,rero turasaba umuntu wumva yafasha uyu mukobwa akamuha uwo muti nibindi bikunisho byamworehereza mu gukuna kwe yatwandikira kuri Watsap number yacu +250726714701 cg ukaduhamagara kuri +250786316978 tukaguhuza n’uyu mukobwa.

To Top