music

“TRINAH” izina rishya muri muzika nyarwanda!

Umuhanzikazi  Umutoniwase mariam uzwi mu buhanzi bwe nka Trinah yatangiye muzika ye mu mwaka ushize wa  2018 ahayingayinga mu kwezi kwa 5. Indirimbo ya mbere y’uyu muhanzi yakoze icyo gihe yayise “URIHARIYE”   Kuri ubu amaze gushyira  hanze indirimbo 3 ku buryo bw’amajwi ndetse yanakoze amashusho y’imwe muri izi ndirimbo. Kuri ubu ahugiye muri studiyo aho arimo gukora kundirimbo ze nshya zizaba zigize umuzingo we wa mbere (album) ataramenya neza igihe uzagira ku isoko!

Bamwe mu bahanzi Trinah yigiraho avuga ko harimo Riderman yigiraho imyitwarire myiza inogeye umuhanzi nyarwanda,  Jay Polly yigiraho kwigirira icyizere no kudacika intege mu buhanzi bwe, naho Knowless,Bruce Melodie ndetse na King James ngo ababonamo ikitegererezo mu bijyendanye n’imyandikire inoze y’ibihangano ngo kuko usanga bandika amagambo buri munyarwanda abasha kumva kandi akayasobanukirwa.

Trina avuga kandi ko ibijyanye na ruswa y’igitsina ivugwa muri muzika we yawujemo yiteguye guhangana nabyo:

“ Ibya ruswa y’igitsina numva hari abavuga ko bibaho. Nabyumvise ntaraza muri muzika, gusa urumvako bidakwiye. Ku giti cyanjye rero simbizi wenda nzahura nabyo ariko nk’umuhanzikazi nyarwanda ushaka kugeza umuziki wanjye ku rundi rwego, nzabasha kubirenga nifashishije gukora ibihangano byiza no kubinyuza mu murongo  muzima.”

To Top