Audio

The Mane Music ifatanyije na Bugoyi Wood bashyize hanze “Agatoki ku kandi”

Inzu imenyereweho gufasha abahanzi  ya “The Mane Music Label” yafatanyije na Bugoyi Wood nayo imenyerewe mu bikorwa binyuranye bya muzika ndetse n’ibyubucuruzi bw’imyambaro bakorana indirimbo nshya y’urukundo “Agatoki ku kandi” ihuriweho n’abahanzi bo ku mpande zombi,  Queen Cha na Shizzo.

Umushinga w’iyi ndirimbo uje ubimburiye indi mishinga The Mane na Bugoyi Wood bagiye kujya bakorana cyane ko Bad Raama na Shizzo bafitanye umubano w’akadasohoka nyuma gato y’aho bagiranye ibiganiro byo kwagurira isoko ryabo  muri USA bivugwa ko ari naho Bad Raama akomereje imishinga migari y’ishami rya “The Mane Music Label”

Aba bagabo bombi (Shizzo na Bad Raama) bari kurwana urugamba rwo kwagurira ibikorwa byabo muri USA
Shizzo (ukuriye Bugoyi Wood Entertainment)

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Holly Beat umenyereweho gukora indirimbo zigezweho kandi zikundwa na benshi hano iwacu.

Igitaramo cya mbere The Mane yateguranye na BugoyiWood
To Top