Amakuru muri Muzika

Thacien Titus ashyize igorora abagiye kurushinga abinyujije mu “Ijuru Rito”

Tuyishime Thacien Titus uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel), yamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo; Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Bwira Yesu, Uzaza Ryari Yesu, ntituzayoba ndetse nizindi nyinshi cyane.

Amaze imyaka icyenda, akora umuziki nk’uwabigize umwuga. Indirimbo ye yise “Aho ugejeje ukora” yamuhesheje ibihembo bibiri bya MTN Caller Tune, mu mwaka wa 2016.

Titus amaze gushyira hanze album ebyiri zose, Album yambere yayise “Aho ugejeje ukora Yesu mbaye nkushimiye”. Album ya kabiri ya Titus yise “Mpishe mu mababa” ndetse n’iya Gatatu yitegura kumurikira abakunzi be yitwa “Ntitizayoba”

Ibi bikorwa byose biri kuri  izi Album zose zatumye aba ikirangire muri kano karere ka Afrika y’I Burasirazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzi Tuyishime Thacien uzwi ku izina rya Thacien Titus, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Ijuru rito”. Iyi ndirimbo iri munjyana ituje ariko ubutumwa bubumbatiyemo burakomeye kuko burimo impanuro ziherekeza abakobwa bagiye kurushinga.

Agira ati “Dore uvuye iwanyu ugiye mu rwawe mwana wanjye ni cyo gituma umuntu azasiga se na Nyina akabana n’uwo yakunze akaramata umugabo n’uwo kubahwa, ujye umwubaha umugandukire umube hafi cyane niwe mu tware wawe…………………”

Yakomeje anatanga Impanuro ku basore bagiye kurushinga  aho yagize ati “ Mukwe wanjye nkunda tega amatwi nkubwire, dore ubu ndashaje, imvi zibaye uruyenzi uko Kristo yakunze itorero akaryitangira, ni ko nawe ukwiriye gukunda umufasha wawe, ukitangira urugo rwawe kandi ugahagarara kigabo, ujye umukunda umukuyakuye uwo ni we mutima w’urugo.” ”

Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’iminsi micye akoze igitaramo gikomeye yari yise “Ntituzayoba Live Concert” cyabereye kuri Paruwasi ya ADEPR Taba mu Mujyi wa Huye ku itariki ya 22 Nzeri 2019 kikaba kiri mubitaramo byasize amateka mu mugi wa Huye kuko kitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitanu.

Thacien Titus mu gushyira hanze iyi ndirimbo, yayimenyekanishije akoresheje ifoto ariho n’umufasha we Christine usanzwe ari umujyanama we mukuru mu bya Muzika bameze nk’abari gusenga.

Abajijwe iby’iyi ndirimbo n’ifoto iri kuyimenyekanisha yashyizego umugore we bagaragara nk’abari gusenga, yavuze ko urugo rwiza rurangwa no gusenga.

Ati “Abagize umuryango iyo babayeho mu bubryo bwo gusenga, baba bameze nk’abari mu ijuru rito.”

Ndetse nkuko inyikirizo y’ijuru rito ivuga ngo “Uwiteka Imana irikumwe natwe ni muhumure urugo rwiza n’ijuru ritoya……….”

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YOSE

Yakomeje asaba abakristu bose kurushaho gusenga cyane, kuko ari byo bizabafasha kunesha icyaha.

Thacien Titus azwi mu ndirimbo ’Mpisha mu mababa’, ’Uzaza ryari Yesu’, ’Aho ugejeje ukora’ n’izindi ….

Uyu muhanzi usengera muri ADEPR, yatangiye kuririmba yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye ahitwa i Kibogora muri Nyamasheke.

To Top