Amateka

Tariki 17 Nyakanga:Ingabo za RPA zibohora Umujyi wa Gisenyi, bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Tariki ya 17 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’icyenda uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

180: Mu gace ka Scillium mu Majyaruguru y’Afurika, abantu cumi na babiri barishwe bazira ko bafite imyemerere ya gikirisitu.

1976: Hatangiye kuba impinduramatwara mu gihugu cya Iraq, ubwo Abdul Rahman Arif yakurwaga ku butegetsi, igasimburwa n’ishyaka rya Arab Socialist Ba’ath Party , umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni umutwe wa Politiki w’izuka cyangwa se ivuka rya kabiri.
Iki gihugu cyahise kijya mu maboko mashya ya Perezida Ahmed Hassan al-Bakr.

1976: Intara ya Timor y’Iburasirazuba, yongewe ku ntara zigize igihugu cya Indoneziya, ihita iba intara ya makumyabiri na karindwi z’iki gihugu.

Uretse ko muri ibi bihe, Timor y’Iburasirazuba yabonye ubwigenge, mu mwaka w’2002 tariki 20 Gicurasi, ndetse muri Nzeri uwo mwaka(20020 ihita yinjira mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.

1998: Papua New Guinea, yibasiwe n’umutingito utoroshye uvanze na tsunami, bisenya mu buryo bukomeye insitsiro icumi, ndetse abantu barenga ibihumbi bitatu bahatakariza ubuzima, abandi barenga ibihumbi bibiri bava mu byabo.

1998: Inama ihuje Abadipolomate, yemeye ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ruburanyisha ibyaha bya Jenoside, iby’intambarara n’ibindi byibasira inyoko muntu. Hagendewe ku masezerano ya Roma, areba ibyaha mpuzamahanga.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1744: Elbridge Gerry, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1939: Seyed Ali Hoseyni Khāmene’i, umuyobozi w’ikirenga w’igihugu cya Iran. Uyu mugabo yabaye Perezida wa Iran guhera mu mwaka w’1981 kugera mu 1989, nyuma muri Kamena yabaye umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.

1977: Lehmber Hussainpuri, umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2003: David Kelly, umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ibisasu bya kirimbuzi.

2005: Edward Heath, wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.

Uyu munsi mu mateka y’u Rwanda:

1994: Tariki ya 17 Nyakanga, Ingabo zahoze ari RPA zabohoye Umujyi wa Gisenyi.

To Top