Amakuru

Sugira Erineste yatangaje impamvu ituma adatsinda

Nyuma y’imikino 3 yikurikirana abanza mukibuga gusa ntihagire umusaruro aha ikipe ya APR FC yaboneyeho gutangaza impamvu ituma atari gutsinda ko impamvu ari uko yiyongereye ibiro Kandi ko ahanini abiterwa nuko yari amaze Igihe kinini adakina kubera imvune .

Umukino ikipe ya APR yari yahuye na Heegan FC Sugira yabanje mu kibuga nkumwe mu bataka APR ifite muri iyi minsi gusa ibigaragara nuko aba yagiriwe ikizere kuko umusimbura we Ari Mugunga Yve akaba akiri umwana urebye utarazamura izina gusa ikigaragara nuko Sugira Erineste nyuma y’uko aviriye mu mvune ntaragaruka mu mukino neza kuko ubona ko imikinire ye yahindutse cyane Gusa ikigaragara nuko Ari umwe mubakinnyi ubona ko bafite ishyaka ryo gushaka igitego n’ubwo amahirwe amwangira.

Mukiganiro yagiranyr n’itangazamakutu yatangaje ko impamvu atari gutsinda ibitego nuko atarakora imyitozo ihagije Kandi byiyongeraho arimo gukora cyane ngo agabanure ibiro kuko yiyongereyehoho ibiro 6 byose .

Gusa aboneraho no gushimira umutoza uhora umuba hafi cyane ati:”koce wange arankoresha cyane mu mwitozo Ni n’amahirwe kuba yarakinnye ku mwanya nkinaho rero Hari byinshi anyigisha Kandi ndizera ko bizaza bidatinze kuko impamvu ntigaragaza ari uko nari maze igihe mu mvune. “

Muri iki kiganiro umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko akommmeza gukurikirana Sugira umunsi ku wundi kandi yizera ko umunsi yabonye igitego cccya mbere kizafungura ibindi

APR FC yatsinze Heegan FC ibitego 4-0 ibitego bibiri byatsinzwe na Danny Usengimana ku mipira yaraherejwe na Niyomugabo Jean Claude umukinnyi mushya wavuye muri AS Kigali kimwe cyagiyemo ku munota wa 2 ikindi ku munota wa 3 nyuma ku munota wa 16 Jean Claude ashyiramo iccya 3 nyuma Mugunga Yve waje asimbuye atsinda igitego cya 4

To Top