Gospel

Sky Label yateguye igitaramo “A Living Sacrifice of Worship” tariki 24/11/2019

Sky Label irangajwe imbere na Gakwaya Jean de Dieu yishyize hamwe na Babou Melo unabarizwa muri iyi Label hamwe n’abandi bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana  bategura igitaramo bise ASW Edition2 (A Living Sacrifice of Worship) cyahawe umurongo ngenderwaho wa bibiliya uboneka mu “Abaroma12:1”

Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo

Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

Abahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo bamaze gushyirwa ku nteguza y’iki gitaramo harimo: Babou Melo, Arsene Tuyi, Serge Iyamuremye, Danny Mutabazi, T.I.C. Drama Team ndetse na Bishop Amon Munyaneza.

Iki gitaramo cy’amateka kizaba ku cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2019 muri Light Church guhera i saa munani z’amanywa (2:00PM)

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo araboneka mbere y’igitaramo ku bihumbi bitatu (VIP:3000RWF) ndetse no ku bihumbi bibiri (REG:2000RWF) naho ku munsi w’igitaramo amatike azagurwa ku bihumbi bitanu (VIP:5000RWF) n’ibihumbi bibiri (REG:2000RWF)

  • Babou Melo azwi cyane mu ndirimbo nka “Wandemeye ishimwe”
  • Arsene Tuyi azwi mu ndirimbo nka « Naranyuzwe »
  • Serge Iyamuremye azwi cyane mu ndirimbo nka «Biramvura »
  • Danny Mutabazi azwi ku ndirimbo nka “Binkoze ku Mutima”

KANDA HANO UGURE ITIKE

To Top