Inkuru z'urukundo

Sheebah Karungi wavuzweho ubutinganyi yamaze kugaragaza umusore w’intarumikwa bagiye kubana akaramata.

Uyu mugandekazi w’imyaka 28 binavugwa ko yaba afite inkomoka mu Rwanda, ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse iwabo muri Uganda yicaje benshi b’igitsina gore ku gatebe  bakoraga  umuziki , kuri ubu niwe uri kwigarurira imitima ya benshi.

Umusore watwaye umutima wa Sheebah Karungi

Uyu mugandekazi wahoze abyina ikimansoro mu Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko aterwa ishema no kuba muzika ye iri gutera imbere ndetse akaba ageze kurundi rwego kandi yaratangiye abyina indirimbo z’abandi bahanzi.

Sheebah ni umwe mu bahanzikazi bafite amateka yihariye muri muzika  kuko yatangiye kubyina ikimansoro ku myaka 16 gusa y’amavuko ubwo yabaga mu Rwanda.

Iyo umwumvishe neza wumva yarakubititse gusa mu magambo ye aherutse gutangaza ari mu Rwanda ko buri muntu aba afite igihe cye Imana imusubirizamo.

Mu birori byo gutaha inzu ye aherutse gukora mu minsi ishize, Sheebah Karungi yabwiye abo yari yatumiye ko noneho agiye gutangaza izina ry’umugabo ashaka ko babana nyuma y’igihe kinini abantu bavugako yaba ari umutinganyi.

Ibi byabaye mu gihe abantu batandukanye bari bamaze igihe bibaza izina ry’umugabo w’uyu munyamuziki usigaye ufite inzu nziza ahitwa Munyonyo.

Mu buryo busa no gukina, Sheebah Karungi yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’umuhanzi witwa Ethana Kavuma avuga ko byaba byiza bakundanye mu rwego rwo kureka amagambo y’abantu.

Yagize ati: “Ndakeka njye na @ethlawinsky byaba byiza tugiye mu rukundo by’ukuri! Nari ndambiwe amagambo y’abantu bambaza ibibazo ngo ‘ umugabo wawe ni nde? Turaberanye kandi ibyo birahagije ku mbuga nkoranyambaga.”

Birazwi neza ko ibi bikunze kugaragara nk’imikino ariko bikarangira umugabo n’umugore baryamanye. Ku rundi ruhande byagaragaraga ko Eth yishimiye gukorwaho na Sheebah, ndetse ko nta muntu utakundana n’uyu muhanzi w’icyamamare, ushoboye kandi w’umukire.

Mu minsi ishize ni bwo Sheebah byavuzwe ko ari mu rukundo n’umujyanama we Jeff anashimira abikuye ku mutima kuba yaramufashije kubona inzu ye arimo kugeza ubu.

To Top