Audio

Samusure yasohoye indirimbo yageneye abageni!

Kalisa Erneste uzwi nka Samusure cyangwa Rulinda umwe mu bamaze kubaka izina muri Sinema nyarwanda,  yatangiye gukora umuziki bya kinyamwuga!

KANDA HANO WIREBERE BYINSHI KU BUZIMA BWA SAMUSURE!

Mu kiganiro twagiranye na Samusure yatangarije www.hillywood.rw ko kuri ubu yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika ndetse akaba yizeza abakunzi be kurushaho kubashimisha cyane ko asanga nta njyana n’imwe atazakora mu gihe yiyumvisemo inganzo!

Ku ikubitiro uyu mugabo yashyize hanze indirimbo yise “Araje Munyurarembo” Ikubiyemo ubutumwa yageneye abageni mu ku basohora cyangwa se binira mu mihango yabo y’ubukwe, ibyo ahamya ko bizamubera nk’inyunganizi no mu kazi ajya akora ko kuba umusangiza w’amagambo mu misango y’ubukwe.  

Si iyi ndirimbo gusa afite ifitanye isano n’ubukwe kuko mu minsi micye iri imbere aza gushyira hanze indi ndirimbo yitwa “Umunsi mwiza”

Mu njyana zose azakora ngo abankunzi be bakwiye kumubona cyane cyane mu njyana gakondo dore ko ngo indirimbo ze nyinshi zigiye kujya zibanda  ku zifitanye isano ubukwe ndetse no kuzigamije gutaka gihugu cyacu.

To Top