Audio

Samlo agarukanye “Sinzajya Mu Manza”

Umuhanzi w’ imyaka 25, Gakuba Sam uzwi cyane muri muzika nyarwanda ku izina rya Samlo, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Sinzajya mu Manza” nyuma y’igihe gito agarutse mu Rwanda.

Uyu musore akomeje ibikorwa bye bya muzika afata nk’umuhamagaro akanizeza abakunzi be ko azigarurira imitima ya benshi mu bakunda indirimbo zisana imitima abinyujije mubutumwa atanga mu bihangano bye.

Kuri ubu Samlo ari kubarizwa mu nzu y’umuziki iri mu ziri gukora cyane izwi ku izina rya The Beam Beat Records iyobowe na Producer Laser Beat.

Indirimbo “Sinzajya mu manza” yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi, ndetse amashusho yayo arimo gutunganywa akazagera hanze mu gihe kitarambiranye.

KANDA HANO WUMVE “SINZAJYA MU MANZA” YA SAMLO

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top