Biravugwa

RUTAMU Elia Joe yakoze ubukwe bucece n’umukunzi we muri Amerika.

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imikino, Rutamu Elie Joe nyuma yuko yambitse impeta umukunzi we Nyinawabeza Rebecca na we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko aba bombi bamaze gukora ubukwe bakaba bagiye kubana akaramata.

Biravugwako Rutamu yamaze gushyingiranwa na Rabecca

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 ni bwo Rutamu yasezeye itangazamakuru icyo gihe muri Nyakanga ahita ajya muri Amerika kubayo.

Aha akaba yarahamyaga ko agiye kwiga ibijyanye no kugurisha abakinnyi. Gusa amakuru Hillywood twahise tubona amakuru ko uyu musore yari afite na gahunda yo kureba umukunzi we wari uri kwiga muri Leta Zunze Ubumwe Amerika.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 ni bwo Rutamu yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we, avuga bwa mbere ko yamwihebeye kuva ku munsi wa mbere babonanye.

Umukunzi wa Rutamu yitwa Nyinawabeza Rebecca, mu ifoto yatumye benshi bakeka ko Rutamu yari amaze kumwambika impeta, iyi foto yayiherekeje amagambo agira ati “Nakweguriye umutima wanjye wose kuva ku munsi wa mbere Nyinawabeza Rebecca umukunzi wa Rutamu, yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan State Universtiy iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza Doctorate mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Ubusanzwe Rutamu ntajya akunda kugaragaza umukunzi we

Aya makuru yuko yaba yakoze ubukwe tumaze kuyabona twagerageje kuvugisha uyu Rutamu aho ari muri Amerika gusa twasanze imirongo ye ya telephone akoresha muri Amerika itari kumurongo.

Mu nkuru zacu zikurikira turaza kubagezaho amakuru yuzuye ubwo nyirubwite araba yamaze kugira icyo adutangariza.

To Top