Amakuru

Rusizi: Umuhanzi Chris Vital Azanye intego yo Kurenza Umuziki we imbibi z’u Rwanda Nubwo Kugukora Indirimbo ye ya mbere Bya mugoye[Umva Indirimbo ye Hano]

Umuhanzi chris vital ukomoka mu karere ka rusizi, ku ndirimbo ye ya mbere arifuza ko umuziki we wagera kure ukarenga imbibi z’u Rwanda nubwo Gukora Indirimbo kuri we ari ibintu bimugora cyane bijyanye nuko akiri umunyeshuri kubona ubushobozi ari ibintu biba bitoroshye.

Tugiramahirwe vital ni umusore w’imyaka 21 uvuka mu karere ka rusizi,Kugeza ubu uri kwiga m butare mwaka wa gatandatu segonderi mu karere kahuye Yatangiye umuziki muri 2018, ngo igitekerezo cyo kujya mu muziki yacyigize Kubera ko yakuze akunda kuririmba abantu bakajya bamubwirako azi kuririmba nuko nyine bimutera ubushake bwo kujya muri sitidiyo nuko aherako yinjira mu muziki gutyo.

Ifoto: Umuhanzi chris vital

Izina ry’ubuhanzi ni Chris vital ,Vital ni izina ry’ababyeyi naho Chris bivuga umuntu wakiriye agakiza ka yesu kirisitu.

Kugeza ubu akaba amaze gukora Indirimbo imwe yakoreye muri situdiyo yitwa Alpha Touch studio. Mu Rwanda umuhanzi afata nk’icyitegererezo kuri we ni umuhanzi Bruce melody mu gihe hanze y’u Rwanda ari umuhanzi Chris Brown ,abo bahanzi bose bakaba bakora injyana ya Rnb injyana uyu musore na we aririmba.

Tumubajije uko Injyana yinjiyemo abona ihagaze muri iyi minsi , yatubwiye injyana akora itari hasi cyane mu Rwanda, gusa we icyo aje gukora ni ugufatanya nabo ayisanzemo bagakomeza kuyiteza imbere.

Ku ndirimbo imwe afite, uyu musore arifuza ko umuziki we warenga imbibi z’ u Rwanda ukagera hirya no hino ku isi. Ngo icyamugoye mu gukora Indirimbo ye ya mbere ni ukubona amafaranga yishyura Sitidiyo , Kubera amafaranga yayikoresheje ari amata yo ku ishuri yigomwaga mpaka akusanyije ayo mafaranga ubundi akora iyo ndirimbo.

Kujya kwe mu muziki bitandukanye n’abandi bahanzi benshi tujya twumva ababyeyi babo batacyira neza kubona umwana wabo yagiye mu buhanzi,we ababyeyi siko bimeze,babyakiriye neza ntakibazo babigizeho Kubera ko bari basanzwe baziko akunda kuririmba.

Uyu musore ukomoka mu karera ka Rusizi,twamubajije uko abona umuziki w’i rusizi, adutangariza ko umuzi w’i rusizi utari ku rwego rubi ,we icyo agomba gukora ni ugufatikanya nabo awusanzemo bakawuteza mbere ukarenga urwego uriho ubu ngubu.

Tugarutse ku ndirimbo ye nshya ari nayo ya mbere kuri we,ngo iyi ndirimbo yayise “Why” ayitwa why ashatse kugaragaza ko hari igihe ibintu bikubaho ukibaza Impamvu bikuba ikakuyobera ,ariyo mpamvu yayise why bisobanuye “kubera ki?” Mu rurimi rw’ikinyarwanda.

why” by chris vital cover photo

Ubutumwa ngo bundi buyirimo abanyarwanda bagomba gukuramo ni ukudahemukira uwo mwakundanye kandi ubizi neza ko we agukunda.

Twasoje ikiganiro twagiranye,asaba abantu batamuzi y’uko bamumenya bakamukunda bagakunda Indirimbo ze ,maze we agakomeza kubageza ibyiza byinshi. “Icyo nabwira abantu batanzi nuko bamenya bakankunda maze nanjye nkakomeza kubagezaho ibyiza ,ku bandi na bo nabasaba gukomeza kunshyigikira”

Umva Indirimbo “WHY” BY CHRIS vital umusore uje kurenza RNB Nyarwanda Umupaka ikagera mu Mahanga

Ushaka ko tugufasha ukamenyekanisha impano yawe mu muziki, Twandikire kuri Watsap number yacu +250726714701 cyangwa uduhamagare kuri +250786316978.

To Top