Amakuru muri Muzika

Rubavu-Gisenyi: Umuhanzi Pacifika afatanyije n’umuraperi Bexx RHB Bateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo bafitanye bise “SABALI”Ntimuzahabure ni kuri 13/07/2019

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, Umuhanzi Pacifica azamurika amashusho y’indirimbo ye yafatanyije na Bexx RHB bise “SABALI” mu Gitaramo cyizabera ahazwi nko kwa Mbera ,akazafashwa nabandi bahanzi barimo Shafty Ntwali,OG guyz ,Naaz ndetse na Yaslo.

Umuziki ni kimwe mu bintu kuri iyi si bikunzwe nabatagira ingano bitewe nuko ubafasha kwishima no kunezerwa mu buzima bwabo.Muri uyu muziki rero iyo Umuhanzi akoze Indirimbo mu buryo bw’amajwi ntahite akora amashusho yiyo ndirimbo abakunzi be baba bategereje igihe azashyirira hanze ayo mashusho yiyo ndirimbo kugirango indirimbo abafana be bakunze ari amajwi gusa igihe kigere noneho banayirebe ku mashusho.

Ni muri urwo rwego Umuhanzi tutatinya guhamyako ari mu bakomeye muri ur’ u Rwanda cyane mu Karere ka Rubavu,Ntwali Pacifica uririmba Injyana ya RNB afatanyije n’Undi muraperi ukomeye na we wo mu Karere ka Rubavu witwa Bexxx RHB nyuma yo gukorana indirimbo bise “Sabali” buryo bw’amajwi igakundwa cyane, ubu bakaba bari gutegura igitaramo cyo kumurika amashusho yayo.

Umuhanzi Pacifica uzamurika video y’indirimbo sabali (Power)

Umuraperi ubimazemo igihe Bexxx RHB wafatanyije na Pacifica mu ndirimbo sabali

Pacifica na Bexx RHB bakaba bakunze gukorana cyane mu muziki wabo, dore ko ureste iyi ndirimbo sabali bakoranye izi ndirimbo zirimo “Njyenyine” na “Mana dutabare” izi zikaba zimaze igihe kinini hanze.

Icyi igitaramo cyikazaba kuri uyu wa gatandatu tariki 13/07/2019 kizatangira saa tatu zijoro(21h00) kikazabera muri Gibson Pub i Gisenyi rwagati aho benshi bazi nko Kwa Mbera aho kwinjira muri iki Gitaramo bizasaba ushaka kwifatanya naba bahanzi kugura icyo kunywa maze agakurikirana neza ishirwa hanze ryayo mashusho ategerejwe na benshi nta nkomyi.

Pacifica na Bexxx RHB iki Gitaramo si bo bonyine ubwabo bazacyikorera nkuko bigaragara kuri affiche yacyo,bakaba bazafashwa n’abandi bahanzi barimo OG Guyz,Naaz ,Shafty ntwali na Yaslo bose bakorera umuzi wabo mu karere ka Rubavu.

Umuraperi yaslo azaba ahari ntimuzamucikwe
Itsinda OG guyz naryo mugomba kuryitega rizaba rihari
Umuraperi Shafty ntwali na we azaba ahari

Iyi ndirimbo y’Umuhanzi Pacifica Ntwali yakoranye na Bexx RHB yakorewe muri Dream Life mu mujyi wa Gisenyi.

Utarumva iyo ndirimbo SABALI ya Pacifica ft Bexx RHB wayumva hano Mbere Yuko amashusho yayo ajya hanze

Ushaka ko tugufasha kumenyekanisha impano yawe y’ubuhanzi Twandikire kuri WhatsApp number Yacu +250726714701 cyangwa uduhamagare kuri 0786316978.

To Top